Ikipe ya APR FC yirukanye Umutoza Darko Nović mu gihe habura imikino itatu ngo umwaka w’imikino urangire.

 

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasigaranywe na Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC, Ngabo Albert na Bizimana Didier batoza amakipe y’abato ba APR ndetse ni bo bakoresheje imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

 

APR FC ya kabiri muri Shampiyona, aho irushwa inota rimwe na Rayon Sports, izakira Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu.

 

Darko Nović wari umaze amezi 11 atoza APR FC, yayifashije gutwara Igikombe cy’Intwari n’icy’Amahoro mu 2025.

Hamwe n’iyi kipe kandi, bageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024 mu gihe basezerewe na Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

 

Nubwo umusaruro utari mubi, ndetse hakiri amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, IGIHE yabwiwe ko imikinire ye itaranyuraga abakunzi ba APR FC ari yo yabaye imbarutso yo gutandukana na we.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.