Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yabaye umukinnyi wa mbere ku Isi winjiza amafaranga menshi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, aba amateka atarakorwa n’undi uwo ari we wese akiri mu kibuga.

 

Ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, ni bwo Ikinyamakuru Forbes gisanzwe gikora intonde z’ibyamamare bihiga ibindi mu byiciro bitandukanye cyashyize hanze abakinnyi binjiza menshi ku Isi.

 

Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, rutahizamu wa Al Nassr yo muri Arabie Saoudite yagaragaye kuri uru rutonde ari we uruyoboye, dore ko yinjiza miliyoni 275$ ku mwaka akurwamo imisoro no guhemba abamureberera inyungu.

 

Ni ubwa mbere umukinnyi utarahagarika gukina abashije kwandika amateka yo kugaragara ayoboye uru rutonde inshuro eshatu zikurikiranya, ikaba iya gatanu mu mateka ye.

 

Mu kibuga akuramo miliyoni 225$, andi akayakura mu bikorwa bye byo hanze y’ikibuga, dore ko no mu mwaka ushize yatangiye ubufatanye n’Ikigo cya Bioniq gikwirakwiza imiti yongera intungamubiri, kikiyongera ku bindi bikorwa ashoramo imari hanze y’umupira w’amaguru birimo amahoteli, imyambaro n’ibindi.

 

Uyu mugabo w’imyaka 40, yakurikiwe n’Umunyamerika ukinira Golden State Warriors ari we Stephen Curry winjiza miliyoni 156$.

Stephen Curry yatangiye kwinjiza aka kayabo nyuma yo gutangira gukorana na Michelle Obama umushinga wo kwenga ikinyobwa cyongera ingufu cya Plezi Nutrition, ndetse n’amasezerano mashya yasinyanye na Under Armour icuruza imyambaro n’ibikoresho bya siporo.

 

Abandi bakinnyi bari muri batanu ba mbere ni Tyson Fury wabaye uwa gatatu ukina iteramakofe winjije miliyoni 146$, Dak Prescott ukinira Dallas Cowboys muri National Football League winjije miliyoni 137$ akaza ku mwanya wa kane, ndetse na Lionel Messi ukinira Inter Miami wabaye uwa gatanu yinjiza miliyoni 135$.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.