Umusore wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Rwesero ho mu Mudugudu wa Rwesero wasambanyije umukobwa ku gahato amufatiyeho icyuma, amukangisha ko amukorera nk’ibyo Kazungu wahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi yakoraga yatawe muri yombi.

 

Bivugwa mu gihe cya Saa Tatu z’gitondo cyo ku wa 17 Gicurasi 2025, uriya musore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko yari hanze y’aho yari acumbitse umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko amunyuraho acuruza imineke ku ibase maze amusaba ko bajyana iwe akamugurira.

 

Amakuru akomeza avuga ko bagiye mu rugo aho uriya musore acumbitsemo binjira mu nzu maze, uriya musore ahita yinjira mu cyumba aza yahishe icyuma anafite undi mwenda, ahita apfuka umunwa umukobwa amufatiraho icyuma ku ijosi amubwira ngo yemere ko bakora imibonano mpuzabitsina.

 

Gitifu w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye Itangazamakuru ko uriya musore yabwiye uwo mukobwa ko amutera icyuma natemera ko baryamana, maze umukobwa arataka abona umuntu yakinze yemera ko bakora imibonano mpuzabitsina.

 

Ati: “Yamubwiye kandi ko natemera ko bakora imibonano mpuzabitsina amukorera nk’ibyo Kazungu (wamenyekanye mu bwicanyi mu Rwanda no ku Isi) yakoreraga abakobwa abica.”

 

Gitifu Bizimana akomeza avuga ko uriya mukobwa ari gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato byageze mu gihe cya Saa Saba z’amanywa umukobwa amubwira ko ashaka kwiherera, maze agiye ahita akubita urugi asohoka avuza induru anambaye ubusa, aratabarwa abantu bamugira inama yo kujya kuri RIB gutanga ikirego, ahageze bamuha ubutabazi bw’ibanze.

 

 

Bivugwa ko uriya musore yagiye gutura i Nyanza aturutse mu Mujyi wa Kigali. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Bikekwa ko aho yaturutse nabwo yari yarakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka 10 agacika nabwo azira icyaha cyo gusambanya umugore ku gahato

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.