Umugore yateye abantu benshi ibyuma mu Mujyi wa Munich wo mu Budage, inzego z’umutekano ziramurasa ahita apfa.

 

Uyu mugore w’imyaka 30 bivugwa ko yajyanywe kwa muganga nyuma yo kuraswa ariko akaza kwicwa n’ibikomere.

Yateraguye abantu ibyuma mu masaha ya Saa Mbili z’ijoro ku wa 7 Kamena 2025, bari ku mbuga ya Theresienwiese ikunda kuberaho ibitaramo.

 

Polisi yo mu Budage yatangaje ko uyu mugore yabanje gutera icyuma umugabo wigenderaga, agakurikizaho undi mugore. Gusa uko bamerewe ntibiramenyekana.

 

Ibi bisa n’ibyabaye muri Hamburg mu byumweru bibiri bishize ubwo umugore w’imyaka 39 yateraga ibyuma abantu 18, ubutabera bugategeka ko ajyanwa mu ivuriro ry’abafite uburwayi bwo mu mutwe.

 

Polisi y’u Budage yavuze ko ituze rusange ryagarutse

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.