Perezida Donald Trump yashinje umunyemari Elon Musk wari inshuti ye magara ndetse bakoranye bya hafi kuva yakongera gutorerwa kuyobora Amerika, gukoresha ibiyobyabwenge.

 

 

Amakuru dukesha Washington Post, avuga ko Trump yari amaze iminsi yarabwiye abakozi bo muri White House kwitondera Elon Musk, asaba Visi Perezida, JD Vance, kwigengesera mu byo amubwira byose.

 

Umubano wa Trump na Elon Musk watangiye kuvugwamo urunturuntu ubwo uyu munyemari yasezeraga ku buyobozi bw’ikigo DOGE, gifite inshingano zo gufasha Guverinoma ya Amerika kugabanya amafaranga ikoresha.

 

Yifashishije urubuga Nkoranyambaga rwa X, Elon Musk yahise atangira kwandika ko yatandukanye na Trump kuko adashyigikiye umushinga we w’itegeko ry’ingengo y’imari.

 

Uyu mugabo yakomeje yibasira Trump, avuga ko iyo atamugira atari gutsinda amatora ya Perezida, ndetse agaragaza ko hakwiriye gutangira urugendo rwo kumweguza.

 

Kimwe mu byavugishije abantu benshi ni ubutumwa Elon Musk yashyize hanze avuga ko Trump afite aho ahuriye n’ibyaha byo guhohotera abagore byahamijwe Jeffrey Epstein, ari nayo mpamvu yanze gushyira hanze inyandiko z’ibyaha uyu mugabo yakoze.

 

Nyuma yo kwibasirwa bikomeye, Donald Trump yatangiye guhamagara abantu batandukanye kuri telefone, ababwira ko “Elon Musk yabaswe n’ibiyobyabwenge”.

 

Mu bihe bitandukanye Elon Musk yagiye ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane igihe yari mu bikorwa byo kwamamaza Donald Trump.

Mu 2024, Elon Musk yigeze gutangaza ko yakoresheje umuti wa Ketamine ufatwa nk’ikiyobyabwenge, ariko abigiriwemo inama n’abaganga.

 

Uku gukoresha ibiyobyabwenge bivugwa ko aribyo byagiye biba intandaro y’amakimbirane Elon Musk yagiranye n’abayobozi ba Amerika barimo Umuyobozi wa White House, Susie Wiles na Minisitiri w’Imari, Scott Bessent, habuze gato ngo bafatane mu mashati.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.