Ubwo hamaze iminsi hacicikana video y’umunyamakuru Ngabo Roben avuga ko umuhanzi w’umunyarwanda Tomclose yakabirijwe mu rugendo rwe rwa muzika ko atazi kuririmba, ibi bikaba byaraje kubabaza  abafana be bagiye batandukanye, ndetse hakaba hari n’abanyamakuru bagiye bagira icyo babivugaho aho bamwe bakomeje kunenga uyu munyamakuru ariko abandi bakaza kumushyigikira, ubu noneho umunyamakuru DJ Adams akaba yaje kugira andi makuru atanga kuri kino kibazo ubwo yaganiraga na  youtube imwe yahano mu Rwanda.

Ubundi iki kibazo cyatangiye ubwo umunyamakuru Ndahiro yakiraga Ngabo nk’umutumirwa mu kiganiro akorera kuri youtube kitwa one on one aho uyu munyamakuru ajyenda abaza umutumirwa icyo yaba azi ku muntu aba arimo kumwereka ku ifoto yahisemo, rero ubwo uyu munyamakuru wa Radio 10 yabazwaga, yageze ku muhanzi Tomclose yasubije agira ati:”Mu by’ukuri Tomclose ni umuhanzi wakabirijwe mu muziki wo mu Rwanda, reba indirimbo ze muguhera muri 2008 izo ndirimbo ntabwo zari nziza ahubwo ni uko zakinwaga  zonyine ku ma radiyo, ariko muri uko kuba atari azi kuririmba impamvu abantu batabibonaga ni uko yihishaga inyuma  y’ikinyabupfura afite ndetse no kuba yarize, ibyo nibyo byakomeje ku musunika muri kariyeri ye ya muzika”.

 

Ubwo rero uyu munyamakuru yavugaga ibi nibwo abakunzi ba Tomclose bahagurutse batangira kuvuga ndetse n’umugore we , ariko nanone nubwo Ngabo yavuze aya magambo, hari abantu benshi bakomeje kuvuga ko ibyo yavuze ari ukuri bamushyigikiye, nk’aho umunyamakuru DJ Adams yakomeje kunga mu rya Ngabo ndetse anatangaza byinshi abantu batari bazi kuri Tomclose, ubwo yakirwaga ku kinyamakuru gikorera kuri murandasi hano mu Rwanda cya Maisha Entertainment.

 

Uyu munyamakuru yatangiye avuga ati:”mu minsi yashize uwari umuvugizi wa Rayon Sport Ngabo Roben yavugaga ko TomClose ari umuhanzi washimagirijwe cyane kubyo yakoze kuko ntabwo byari bihuye n’ibyo yakoze muri uyu muziki wo mu Rwanda, ndetse yongera kuvuga ko n’ibihangano bye atabyishimiye bitari byiza ariko ngo nanone nubwo atarazi kuririmba neza ariko afite ikinyabupfura ari byo byasunitse umwuga we wo kuririmba. Ese wowe ubyumva gute?”.

 

DJ Adams nawe yahise atangira kuvuga ukuri atanga ni mpamvu zerekana ko Tomclose yakabirijwe nk’uko Ngabo yabivuze, yagize ati:”mu by’ukuri ikiganiro naracyumvise cyose ariko ikibazo nibaza, ni kubera iki mu bintu byose yavuze kuri Tomclose ari kariya bakasemo kandi hari nibyiza yamuvuzeho nko kuba agira ikinyabupfura kandi  akanicisha bugufi, ikindi kandi akaba afitiye n’akamaro igihugu mukazi akora ke kaburi munsi, n’ubwo Ngabo yavuze kuriya ariko nanjye ndemeranya nawe pe yarakabirijwe ahubwo birenze  uko abantu babitekereza.”

 

Yakomeje agira ati:”wenda abantu benshi ntabwo babyibuka ariko Tomclose ni umuhanzi watangiye umuziki muri 2005 mu njyana ya RNB nyuma yaho haza abahanzi nka The Ben ndetse na Meddy bamucaho nyuma y’imyaka itanu gusa bahise bigira muri Amerika asigara mu kibuga wenyine , ariko nyuma yo gusigara mu kibuga nibwo yatangiye gukora indirimbo z’abandi akazishishura. Abantu ndakeka niba mvuze ibyo muraza kubyibuka izo ndirimbo rero abaye atarakabirijwe hari umuhanzi waba ufite impano koko umaze imyaka itanu aririmba akajya kwigana indirimbo y’undi muhanzi ukomeye.”

 

Umunyamakuru yakomeje abaza DJ Adams ati “Ese uzi ko Tomclose yatwaye ibikombe bya Salax Award ndetse na Guma Guma?” ahita amusubiza  agira ati;” Ese urabiziko ibyo bikombe uvugako yatwaye yabihabwaga n’abanyamakuru bari inshuti ze? hari Mike Karangwa ndetse na Ally Soudi, Emma Claudine, Muyoboke ndetse na Bayingana, abo rero bose ni inshuti ze magara biganaga muri Kaminuza. Nonese ni gute inshuti yawe yategura ikintu cyagufasha kuzamuka ikanga kukuzamura, n’ubundi biriya bikombe yatwaye niyo atari kuba yahatanye n’abandi ntiyari kuviramwo aho kuko bariya bari inshuti ze zikomeye. N’ikimenyimenyi uzabaze Young Grace amafaranga yatanze kugira ngo abone Award kandi hari n’abandi wabaza bakakubwira impamvu babuze izo Award, mu byukuri we ntabwo yatwaye Award yatwaye Gift”.

 

DJ Adam yakomeje avuga ati “reka tuve aha twerekeze muri GUMA GUMA yagize ati:”Ese koko niba yari umuhanga  yatwara igikombe bakamutera amabuye, buriya rero ntabwo wahisha ukuri igihe kirekire kuko biriya mwabonye kiriya gihe kwari ukuri, kuko babaga baguze amasimukadi yo gutorerwaho, rero umuhanzi wabaga adafite amafaranga yariyakiraga akavamo rugikubita.”

 

Yakomeje avuga uburyo ntan’ikinyabupfura agira nubwo abantu benshi bakomeza kukimuha, yagize ati:” Ese niba mwibuka neza umunsi Tomclose yaje akansanga muri Studio akinjirimo n’umujinya mwinshi maze agatangira kuvuga ibyo yishakiye kuri radio y’umvwa n’abanyarwanda ndetse akaza atanahakora aciye ku basekirite n’abandi bakozi, ese ibyo nibyo bita ikinyabupfura ko abantu babica ku ruhande? kandi twibukiranye ko ntamuntu wiga ikinyabupfura akuze, kandi icyo gihe aza yazanye n’abandi bantu bakunzwe hano mu rwanda harimo Samu Karenzi umuyobozi wa SK FM , ndetse n’abandi nka Aboudul na Jack ariko aba bazanye nawe ntabwo binjiye muri Studio, icyo gihe aza nari ndi kumwe na P-fla ari naho yamubwiye ngo kuba yatwaye Guma Guma muri buno buryo nta ndirimbo nzima afite, ari we uyitwaye yasiba indirimbo ze zose ubundi akava mu muziki. Rero bino Roben yavuze siwe wenyine wabivuze.”

 

DJ Adams yakomeje avuga uburyo Tomclose ari umujura ahubwo abantu batabihaye agaciro, yagize ati:” Ese niba mwibuka indirimbo ubuziraherezo, ntabwo yari yarayibye umuhanzi wo hanze Cruz maze akayihindura mu kinyarwanda? nonese iyo umuntu yibye ntafatwe nibyo bimugira umwere? rero ibyo Ngabo yavuze ntabwo yabeshye kuko nta muhanzi ufite impano ushobora kunanirwa guhanga ibye akajya gukoresha iby’abandi ntacyo ahinduyeho. Ibi ndabivuga nk’umuntu wari uhari icyo gihe kandi n’abandi bantu benshi bumvaga umuziki icyo gihe barabizi, ariko ubungubu barimo kubyirengagiza ko byabaye. Izi zose ni impamvu wagenderaho uvuga ko nta buhanga yari afite.”

 

Ubwo DJ Adams yasozaga ikiganiro, yavuze ko abantu badakwiye gukabiriza abahanzi ngo ni abami b’umuziki, abenshi kandi batanabishoboye, ariko nkubu abantu biriwe ba positinga ibi yavuze kuri Tom Close, ariko nasohora indirimbi azabura abayipositinga kandi ngo ni umwami w’umuziki nyarwanda ukwiriye kubahwa icyubahiro.