Kapiteni wa SC Villa yo muri Uganda, David Owori, yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Case Hospital, aho yavurirwaga nyuma yo guterwa ibyuma n’abagizi ba nabi mu ijoro ryakeye ahagana Saa Mbili z’ijoro ubwo yari atashye.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026, ni bwo Ikipe ya SC Villa yemeje ko uyu wari umwe mu bakinnyi bakomeye bayo yitabye Imana azize urugomo yakorewe n’abataramenyekana.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe yagize iti “Tubabajwe no kubamenyesha urupfu rwa kapiteni wacu, David Owori, warimo yitabwaho n’abaganga kuri Case Clinic nyuma yo guterwa n’abagizi ba nabi. Twihanganishije kandi twifatanyije n’umuryango we mu kababaro.”
Uyu mukinnyi wakinaga nka myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, yari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano ya SC Villa, ndetse akaba ari umwe mu bo yagenderagaho.
Yatewe n’abataramenyekana mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama, mu masaha ya saa Mbili, ubwo yari ageze iruhande rw’urugo rwe.
Yitabye Imana mu gihe ikipe ye yiteguraga umukino wa Maroons, uzakinwa ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama, kuri Hamz stadium, akaba azasimburwa na mugenzi we bakinanaga kuri uwo mwanya Andrew Okumu.