Nsengiyumva Richard watorewe kuyobora Musanze FC yavuze ko kuyobora ikipe bitavuze gushoramo amafaranga ye ahubwo ari ugutanga umusanzu mu mupira w’amaguru.
Ku wa 23 Kamena 2025 ni ubwo uyu mugabo asanzwe ari umucuruzi mukuru wa Mobile Money mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba no mu buyobozi bwa Virunga Group, yatorewe kuyobora Musanze FC mu myaka itanu iri imbere.
Nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda, akenshi na kenshi abanyamuryango b’ikipe batora komite bagendeye ku bafite amafaranga bazabasha kuyisindagiza igihe iri mu bihe yabuze amikoro.
Uko ni ko byagenze no muri Musanze FC, kuko benshi mu bagize komite nshya basimbuye iyari iyobowe na Tuyishimire Placide ‘Trump’, ari abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nsengiyumva Richard watorewe kuba Perezida, yavuze ko asanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru ndetse akaba yarifuje kwinjira mu miyoborere yawo kugira ngo atange umusanzu we mu kuwuteza imbere ndetse adahamanya n’abavuga ko aje gushoramo amafaranga.
Ati “Umupira n’ibindi byose dukora ni ishoramari. Muri iyi minsi siporo ni ikintu dushyize imbere no ku bayobozi bacu bakuru. Kuba ngiye muri siporo ni ubunararibonye ngiye kugira bwiyongera ku bundi mfite. Uru rugendo nzarugendamo neza.”
Yakomeje agira ati “Ntekereza ko abavuga ko kuyobora ikipe ari ugushyiramo amafaranga ari amakosa bakora. Hari ukuyashyiramo nk’urukundo ukunze ikipe, hari ukuyashyiramo nk’ubucuruzi kugira ngo wamamaze, ariko ntibivuze ngo perezida agiye guheka ikipe ku mufuka.”
Musanze FC iri mu makipe ahabwa amafaranga menshi n’uturere kuko Akarere ka Musanze kayigenera miliyoni 300 Frw ku mwaka, gusa amakuru IGIHE yamenye ni uko mu mwaka w’imikino ushize, amafaranga yashize shampiyona itarangiye, Akarere kayongera izindi miliyoni 110 Frw.
Nsengiyumva yongeyeho ko ikipe itabaho kubera Perezida wayo cyangwa komite yayo, ahubwo “ibaho kubera abanyamuryango, abakunzi bayo n’abayishinze.”
Uyu mugabo asanze Musanze FC itari mu bihe byiza nyuma y’uko mu mwaka ushize yari yasoreje ku mwanya wa 13 n’amanota 34 aho yizeye kuguma mu Cyiciro cya Mbere habura umukino umwe ngo Shampiyona irangire.