Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo by’igihugu (PAC) , baje kugaragaza uburyo bitumvikana uburyo bakiriye raporo ibereka ko hateye imigano kumuhanda Jambo-Shyira ariko bakora igenzura bikarangira basanze ntan’umwe wahajyeze.

 

Iki kibazo kikaba cyaje kugaragazwa ku wa 25 kamena 2025 ubwo ubuyobizi bw’ikigega cy’Imari yo Gusana Imihanda (RMF) bwasobanuraga ku makosa yaragaye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya leta ya 2024. Depite Mussoline Eugene ubwo yafataga ijambo yaje kugaragaza uburyo RMF  yaranze no kwishyura ibikorwa bimwe, itabanje kureba ko byakozwe, harimo n’ibyo biti by’imigano byagombaga guterwa ku muhanda, kandi amafaranga yishyuwe ibyo biti angana na miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Umuyobozi mukuru wa RMF Patrick Emille Baganizi ubwo yafataga ijambo ngo yisobanure yagize ati:” Mu by’ukuri rwiyemezamirimo twari twahaye isoko imigano yarayiteye ndetse turanayisura turayibona ariko ikibazo cyabaye ni uko iyo migano yatewe mu gihe cy’izuba maze ikuma, ntabwo bigeze bayuhira ariko tukaba twaravuganye na rwiyemezamirimo atwemerera ko azongera akayitera, ariko akayitera mu gihe imvura izaba igiye kugwa kuburyo itazongera kuma maze akayibungabunga akazayitwereka imaze gukura.”

 

Perezida wa PAC , Muhakwa Valens, yagize ati: Hakeneye uburyo bufatika kuko n’ubundi ntabwo muzahagarika izuba kuva, niba ubwo mwamaraga gutera iyo migano mukayibona imeze neza maze nyuma izuba rya kamena na Nyakanga  rikayumisha, none ngo muzongera gutera imvura yaguye, ubwo se imvura izahora igwa mpaka imigano ikuze? noneho igihe izuba rizongera kugwa izuma abantu bakomeze muri byo! ikindi kandi amafaranga  mwatanze si make kuburyo mutakurikirana igikorwa nk’icyo, ikindi kandi ntabwo byumvikana uburyo haterwa imigano yose ikuma, wenda uteye imigano 100 hashobora kumamo 20 ariko yose ntibyumvikana.”

 

Depite Musolini Eugene yavuze ko iyo migano itazize izuba ahubwo ntabwo yigeze iterwa narimwe. Ubwo yamaraga kuvuga, Depite Karinijabo Bartelemy yaje ashyira ukuri kuri raporo yakozwe aho yavuzeko ubwo ubugenzuzi bwajyagayo bwasanze nta mugano n’umwe watewe, kandi ibyo babikoze mu gihe imvura yagwaga.