Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago  Pon Dat n’umukunzi we Teta Christa baherutse kwibaruka umwana wabo wa mbere, urukundo rwabo rwajemo agatotsi aho batandukanye maze buri umwe agatangira ubuzima bwe. Ibi YAGO yamaze kubyemeza ku mugaragaro ubwo yabitangarizaga kuri youtube channel ye yitwa Yago Tv Show.

 

Ibi byatangiye kumenyekana ubwo umuhanzi Yago yanyuzaga ubutumwa ku rukuta rwe rwa instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, aho yanditse ati :”Urukundo rw’ikinyoma ruragatsindwa.” akimara kwandika aya magambo yakurikijeho utumenyetso two kurira n’umutima ushengutse, n’indirimbo ye yise “Suwejo”, ariko ibi bikaba byabaye hashize igihe abantu bahwihwisa ko yaba yaratandukanye n’umukunzi we, icyo bashingiragaho ni uko nta numwe wari ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga nka instagram ndetse n’amafoto bari bahuriyeho barayasibye ku mbuga zabo zose.

 

Yago yagize ati:” Muby’ukuri nabonye amakuru menshi avuga ko natandukanye n’umukunzi wanjye twabyaranye, bimwe nabibonye kuri za youtube ndetse andi nyabona no kuzindi mbuga zitandukanye, ariko hari n’abatangiye kwandika bavugako atari ukuri ahubwo ari ukugira ngo namamaze Album yajye igiye gusohoka nise “LIFE II”, mu by’ukuri numvishe byinshi muri iyi minsi kandi nje hano ntaje kwisobanura, ahubwo ni ukugira ngo abakunzi banjye bamenye ukuri nk’uko nababwiye ko turimo kubana rero reka mbabwire, ni uko byarangiye tutakibana.”

 

Yakomeje agira ati:”Bijya bishoboka ko umuntu yakunda umuntu ariko inzira zabo ntizikunde, n’ubwo abantu batumva ariko abagabo bahura n’ibibazo byinshi mu ngo zabo, hari nabo biviramo gufungwa, rero igihe kirageze ngo abagabo babone ubuvugizi, rero muri aka kanya ibyabaye ku bandi nanjye byambayeho, arinayo mpamvu ibi bibazo byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga.”

 

Ubwo yakomeza kuvuga yahise ashyira ukuri ku bantu batekerezaga ko ibi bibazo birimo kuza kubera ko agiye gusohora Album, yahise ahindura n’igihe cyo kuyisohora nubwo yari yararangiye, indirimbo zose zari zimaze kurangira ariko  ntabwo yavuze igihe azasohoreraho iyi Album.

 

Yagize ati:”Mu byukuri uy’umukobwa naramukunze kandi mukunda n’umutima wanjye wose  kugeza igihe mfashe umwanzuro wo kuba namwerekana mu ruhame, rero urukundo rwari urwanyarwo ariko nyuma kuba twaratandukanye ubwo nuko nyine byari kuba bitazakunda ngo tugumane, kandi nizera ko ntan’undi mukobwa nzakunda urwo namukunze, kandi ndamwubaha cyane kuko umuntu wambyariye ni umugisha waje hagati yacu ariko kugeza ubu ngubu ntabwo tukiri kumwe, yasubiye iwabo kandi ameze neza ndetse n’umwana wanjye.”

 

yakomeje avuga ukuri ko kwigenda kwa Teta.  Ati:”Muby’ukuri umukunzi wanjye ntacyo namutwaye, sinigeze mukubita cyangwa ngo mwirukane nkuko abantu babivuga, rero abantu benshi bavuga ibyo batazi kuko ajya no kugenda yagiye ntahari kuko yanyoherereje sms ambwirako yigendeye, maze ntashye mvuye mu kazi nsanga yagiye. Ndababara n’ubu mbanye n’agahinda ko kuba ntabana n’umwana wanjye.

 

”Mubyukuri ikintu gikomeje kunshengura umutima ni uburyo umuntu ukunda wahaye agaciro ugashaka kumwubahisha ukamugira umugore, maze yamara kukubyarira umwana wawe wa mbere witeguye kuba umugabo mu rugo, warangiza ukajya kumva ngo umugore agutwaye umwana wawe warukeneye kubana nawe mu gihe cyose, kuko sinari nyobewe ko nari kumubwira ko yagenda akaba agiye kuba iwabo akabyarirayo .”

 

”Ni ukuri biragoye kubabwira uko meze ariko reka mbagire inama nubwo njyewe bitameze neza,  ntuzigere ushaka kubana n’umuntu utabishaka ngo abirwanire nawe ube wabirwanira kuko urwo rugo ntabwo rwazaramba, rero ikintu kiba kibabaje ni ukuntu umuntu agutandukanya n’umwana w’ibyumweru bitatu avutse.”

 

Uyu muryango wibarutse tariki ya 5 Gicurasi 2025, bibaruka umwana w’umuhungu, muri cyo gihe Yago yanditse amagambo meza ashimira umufasha we agira ati:”Imana ishimwe yakoze ibikomeye kuri twe, Wakoze cyane rukundo rwanjye Teta . Ndagukunda cyane kandi sinzigera mbyicuza, imitima yacu iranezerewe,imiryango yacu iranezerewe umwami yageze ku isi. Imana ni nziza, kandi izahora ari nziza iteka ryose.”

 

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye Teta ari umufana wa Yago maze uko iminsi igenda ishira bajyenda bakundana, uyu mukobwa umunsi wa mbere  amenyekana ko bakundana ni igihe Yago yari yagiye mu rukiko ari kuburana ku bibazo by’umuntu wari waramutwaye youtube channel, icyo gihe Teta yaje amuherekeje ku rukiko, ariko kugeza ubu ngubu ntabwo bakiri kumwe.