Hari nkuru imaze iminsi ivugwa mubitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, ku mubano w’umukinnyi Songa Isaie ndetse n’uwahoze ari umugore we Mukahirwa Nadia, aho uyu mugore yaje gutangariza ikinyamakuru kimwe hano mu Rwanda gikorera kuri murandasi ko uwahoze ari umugabo we yajyaga amuniga ndetse akanamunyaraho ,ubu noneho hakaba haje kumenyekana icyo uyu mugore aziza uy’umugabo we, kuko ntanubwo uyu mukinnyi abyemera ko yabimukoreye.
Amakuru yakomeje kuvugwa muri uyu muryango agiye atandukanye, nk’aho Songa Isaie we yitangarije ko atigeze akubita umugore we, ahubwo umugore we ngo yabonye akennye maze atangira kwitwara nabi mu rugo, maze atangira no kwirengagiza inshingano ze z’urugo.
Ubundi nk’uko mubyibuka, iyi nkuru ijya gutangira yamenyekanye ubwo Nadia yagiranaga ikiganiro na Gerard Mbazazi, aho uyu mugore yavuze ko uwahoze ari umugabo we Isonga yajyaga umuniga akanamunyaraho hafi yo kumwica, yakomeje avugako yamukoreraga ihohoterwa ridasanzwe mbere y’uko batandukana, abantu benshi batunguwe no kumva ibyo bintu maze inkuru iragenda iramenyekana hirya no hino mu Rwanda.
Uyu mugore yavuzeko yamenyanye n’uyu rutahizamu binyuze kumbuga nkoranyambaga maze batangira bavugana gake gake, nyuma baza gukundana, hashize imyaka ibiri bakundana bahise babana murugo, kubana kwe na we ngo byabaye byihuse kuko yumvaga igihe cyo kuba babana kitaragera. Ubwo yazaga muri kino kiganiro yaje avugako ashaka gukuraho urujijo, rw’uko bamushinjaga ko yabanye nawe amukurikiyeho amafaranga nk’uko Isonga yari yarabivuze.
Ubundi ngo Nadia ajya kubana na Songa Isaie byaturutse ku mukecuru wamuvuraga maze akajya aza bagahurira murugo kwa Songa Isaie iminsi myinshi maze uko bagiye bahahurira yaje kumuvura, umukecuru abumvisha uburyo bose bagomba kubana nk’umugabo n’umugore, uwo muganga Songa ngo yamubwiyeko amufata nka nyina biri no mu byatumye Nadia yemera kubana na Songa.
Ngo igihe cyose yahuraga n’uwo mukecuru yumvaga amarangamutima ye azamutse yo gukunda Songa Isaie. Nadia ati “uwo munsi babimbwira naratashye, ngeze murugo nahise ngaruka nsanga Songa Isaie ayo yabaga ku Gisozi, ndahaguma ansigayo ndetse n’impanga ye Muganza Isaie we yerekeza ku Gisenyi aho yari agiye gukina muri Etencelle, rero nubwo nafashe umwanzuro wo kubana nawe ngo anshimishe.
Tariki ya 5/8/2024 Nadia yajyanye ikirego muri RIB aho uyu mukinnyi yahise atabwa muri yombi atangira gukiriranwaho ibyaha birimo ihohotera ndetse n’ibindi, ariko muri icyo gihe mama wa Songa Isaie yaje kwinginga Nadia ngo ababarire umwana we kuko n’undi yarafite ari we mpanga ye, yarifunze, Nadia nawe arabyumva aramufunguza, ariko Nadia avugako uyu mukinnyi hari n’amafaranga yamugurije agera kuri 4ooo$ bashaka gusana inzu babagamo ariko ngo bikarangira idasanwe.
Ubwo iyi nkuru y’uyu mugore yari amaze gushyira hanze yakomeje gucicikana , Songa Isaie nawe yaje kuganira n’igihe maze ababwira icyo apfa n’umugore we n intandaro z’ibi bibazo byose. Yagize ati:” Rero ikibazo mfitanye n’uwahoze ari umugore wajye kimaze iminsi kuko inzego zose twarakibashyikirije yaba aho dutuye ndetse na RIB irabizi,muri make ntaho tutagiye ariko byaranze ndetse twagiye no mu nkiko, ubundi ibibazo byacu byatangiye ubwo amafaranga yaratangiye kuba make murugo maze dutangira gushaka uburyo bwo gukemura ibibazo dufite, ariho twahise tugurisha inzu twari dufite ku gisozi tuyigurisha miliyoni 18 maze tujya kugura mu Kimisagara kuko umugore wajye yavugagako ariho akunda.”
“Ubushobozi bwakomeje kugenda buba buke no kumvikana birimo kwanga maze negeranya imyiryango yacu ngo batwunge biranga, birangira njyewe mfashe umwanzuro wo kwigendera ariko ndamubwira ngo abe munzu ntoya yari ihari inini bayikodeshe kuko ikodeshwa amafaranga ari hejuru 100,000frw, rero nanjye ndigendera kugirango nanjye ndebeko izo ntonganya zashira kuko twari tutacyumvikana narimwe, rero umunsi umwe nashatse kuza gusura umwana maze muhamagaye (Nadia) ambwira ko ntarugo ngifite yewe nta n’inzu mfite aho, njyewe nahise jya kuri RIB kugira ngo idukemurire ibibazo byacu kuko bitari ubwa mbere tugiyeyo.”
“Nkigerayo baramuhamagaye, aje aza yikataguye umubiri wose, bahise bamfunga nyuma bakoze iperereza basanga si njyewe barandekura, ariko ubu ibibazo byose biterwa n’inzu dufite kuko urukiko rwari rwanzuye ko nzayigurisha nka muha miliyoni 5 ariko umugore yarabyanze, arashakako tugabana 50% kandi ibyo ntabwo aribyo urukiko rwemeje, aho umugore agenda avuga ko inzu twafatanyije kuyigura kandi jyewe inzu nayiguze maze kugurisha indi inzu nari naraguze ku GIsozi.”
Uyu mukinnyi kandi yavuzeko agifite imbaraga zo gukina ahubwo impamvu yabaye ahagaritse gukina ni uko agifite ibi bibazo n’umugore we rero arindiriye ko bikemuka abundi akagaruka mu kibuga.

