Ibiganiro birimo guhuza intumwa za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda , ibi biganisha kuba bashaka amahoro amaze iminsi yarabuze muri Congo , kera kabaye iki gihugu cyaretse ibyo gisaba u Rwanda byo gukura ingabo zacyo mu gihugu cyabo cya Congo.
Igihugu cya Congo n’ibihugu bigishyigikiye bikunze kuvugako igihugu cy’u Rwanda gifite abasirikare barenga ibihumbi 7000 mu burasirazuba bw’iki gihugu, ariko igihugu cy’ u Rwanda narwo rugakomeza kubihakana. Igihugu cy’u Rwanda kemerako cyashyize ubwirinzi ku mbizi z’igihugu kugirango zirinde ingabo za FARDC na FDLR bashobora kuba baza guhungabanya umutekano.
Ibi biganiro birimo gukorwa hagati y’u Rwanda na RDC birimo kuyoborwa na Leta zumwe z’Amerika aho bigamijeko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’amahoro hagati yabyo, aya masezerano akaba ari buze gusinywa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuri uyu wa gatanu.
Ibiro ntaramakuru REUTERS by’ubwongereza bivuga ko amakuru bifite aruko igihugu cy’Amerika cyasabaga u Rwanda gukura ingabo zarwo muri Congo mbere yuko amasezerano asinywa kandi igihugu cy’U Rwanda cyo kitemerako gifite abasirikare muri Congo, iyi ngingo kandi yari no mumbanziriza masezerano y’ibihugu byombi basinyanye muri Mata uyu mwaka.
U Rwanda ubwo rwabwirwaga icyo cyemezo cyo gukura ingabo muri Congo, ntibabyumvisheho kimwe kuko u Rwanda na rwo rufite impungenge z’inyeshyamba za FDLR zicumbikiwe n’igihugu cya Congo ku butaka bwabo kandi bakaba baragize uruhare mu gukora Jenoside ya korewe abatutsi mu 1994.
Reuters ikomeza ivugako verisiyo y’amasezerano mashya iteganya ko ingabo z’u Rwanda zizava muri Congo mu gihe igihugu cya RDC nacyo kizaba kimaze guhashya FDLR bakayikura ku butaka bwabo.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda Yolanda Makolo , yabwiye ibiro ntaramakuru ko u Rwanda ruzavana ingabo zabo ku mupaka warwo bishingiye ko igihugu cya RDC kizashyira imbaraga mu gusenya FDLR, ni mugihe mugenzi we Tina Salama uvugira Perezida Felix Tshisekesid wa Congo, we yavuzeko igihugu cye cyumvaga ko u Rwanda rwari rukwiye gucyura ingabo za rwo burundu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’ Amahanga ya Amerika we yanze kugira icyo atangaza mu byavuzwe muri ibyo biganiro biri kuba.