Umuhanzi w’icyamamare ku isi ndetse n’umushoramari ukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro , Sean Diddy Combs, yatsindiye intambwe ikomeye mu rubanza rwamuregwagamo ibyaha bikomeye birimo ubucuruzi bw’abantu n’imikoranire n’amatsinda y’abagizi ba nabi. Ibi byatangajwe nyuma y’imyanzuro yasomwe kuru uyu wa Gatatu , tariki ya 2 Nyakanga 2025, urukiko rwo muri New York, Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Urukiko rwemeje ko Diddy atari umwere ku byaha bibiri byari bifitanye isano n’itwarwa ry’abantu bagamijwe kubashora mu buraya. Ibi byaha, nubwo bidakomeye nk’ibya mbere yashinjwaga, byari bikomeye ku buryo byashoboraga kumuhama bikamuviramo gufunga imyaka 20, nk’uko byatangajwe n’ubuyoboro wa CNN.
Ubwo yaregwaga, hari amakuru yemezaga ko Diidy yari yiteguye guhangana n’igihano cya burundu . Yari amaze amezi menshi afunze, ubuzima bwe bw’umwuga , isura ye n’icyizere cye mu bantu byari byarashegeshwe bikomeye.
Muri uru rubanza rwari rumaze iminsi 29 rusesengurwa, hagaragayemo abatangabuhamya 34, barimo Cassandra “Cassie” Ventura, wahoze ari umukunzi wa Diddy bari bamaranye imyaka 11.
Cassie yavuze ko yahatirwaga kujya mu birori bizwe nka “Freak Offs” , aho yakoraga imibonano mpuzabitsinda n’abagabo babigize umwuga. Yemeje ko ibyo yabikozwaga ku gahato, ndetse ibi yabivuze ari mutwite inda y’amazi 8 n’igice, ibintu byazamuye impaka ndende mu rubanza.
Icyakora , itsinda ry’abanyamategeko ba Diddy ryahamije ko ibyo byose byabaye ku bushake bwa buri wese, ritanze n’ibimenyetso birimp ubutumwa bugui bwashimangiraga ko nta gahato karimo. Ibi byagize uruhare rukomeye mu gufata icyemezo cy’uko Combs atari umunyacyaha.
Nubwo uyu muhanzi w’imyaka 55 yahanaguweho ibirego bikomeye, aracyaite izindi zirmo iz’abamushinja ihohotera rishingiye ku gitsina n’indi myitwarire mibi. Gusa ku bwe n’abamushyigikiye, gutsinda mu rubanza ni intambwe ikomeye mu kugarura icyizere m’isura ye mu bantu no mu itangazamakuru.
Sean Combs, uzwi kandi ku mazina nka P.Diddy cyangwa Love, ni umwe mu banyamuziki bafite izina rikomeye ku is, akaba n’umushoramari wubatse imishinga irimo inzu z’imideli, ibinyobwa, n’ibindi byinshi. Uru rubanza rwaranze n’impaka nyinshi , rukaba rwarakurikiranywe cyane n’abatuye isi hose binyuze mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.