Teta Barbara, wamamaye mu muziki nyarwanda ku izina rya Babo, ari mu rubyiruko 438 uri mu Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 15, riri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, giherereye mu karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni ubwa mbere uyu muhanzikazi agaragaye muri gahunda nk’iyi y’itorero, kandi yinjiyemo yivugiye ko abitewe n’urukundo rwinshi afitiye igihugu cye.

 

Babo yavuze ko yagiye muri iri torero agamije kumenya amateka y’u Rwanda , kurusobanukirwa no kwitegura kuba umusirikare w’igihugu. Yagize ati:

“Impamvu naje hano ni uko nkunda igihugu cyane. Nifuje kumwenya amateka yacyo no kwitegura uko nagikorera. Nibajije nti ese ni iki nakorera igihugu cyanjye? Mbere y’uko mfat icyemezo cyo kujya mu gisirikare, navuze nti reka mbanze nze hano ndebe uko bimeze.”

 

Yakomeje avuga ko urukundo afitiye u Rwanda ari rwo rumutera ubushake bwo kujya mu Ngabo z’Igihugu (RDF) , kandi ko atabiata nk’umwuga ahubwo ari nk’umurimo w’ubutwari n’ubwitange.

Iri torero rizamara iminsi 45, aho intore zizahabwa inyigisho zirimo:

  • Amateka y’u Rwanda n’cyerekezo cy’Igihugu
  • Indangagaciro n kirazira by’umuco nyarwanda
  • Ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
  • Uburyo bwo kwitwara nk’intangarugero mu kibazo icyo air cyo cyose
  • Kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’urubyiruko mu iteramber ry’igihugu