Intambara y’amagambo hagati ‘umuraperi w’icyamamare Drake n’umuhanzi T-Pain iragenda irushaho gufata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga. Iyi mvururu yatangiye ubwo T-Pain yatangaje ko adashyigikiye imyitwarire ya Drake, aho yavuze ko agiye gusezera mu muziki gahoro gahoro, nyamara agakomeza gushyira hanze indirimbo shya nk’aho ntacyo yari yivugiye mbere.

 

Ibyo T-Pain yavuze byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma Drake nawe yisubize, ashinja T-Pain ko amugirira ishyari rishingiye ku ntsinzi ze mu muziki. Uwo mwuka w’ubwumvikane buke watumye bamwe mu bafana ba Drake batangira guha T-Pain arw’amanyo, bamushinja kugambirira kumuca intege.

 

Mu gihe benshi bibwiraga ko iyi mvururu igiye kuba iy’abantu babiri gusa, umuhani w’cyamamare Chris Brown nawe yaje kwinjira mu kibazo , maze abinyujije kuri Instagram Story ye, ashyigikira  T-Pain mu buryo bweruye. Yagize ati: “Igitekerezo kitabogamye…@tpain ni umwe mu bahanzi b’ibigwi mu gihe cyanjye!!  Nguhaye indabo zawe!! Uri umwe mu batangaje byinshi. Ndagukunda muvandimwe.”

 

Chris Brown yashimangiye ko T-Pain ari umwe mu bahanzi bamugize uwo ariwe muri muzika, kandi ko akwiye icyubahiro gikwiye nk’intwari y’ukuri mu ruganda rw’umuziki.Aya magambo ye yakiriwe n’imbaga y’abafana ba T-Pain nk’inkingi ikomeye y’ubwubahane n’ubwuzuzany mu bahanzi. Abakurikiranira hafi iby’umuziki bavuze ko ari ikimeynyetso cyiza cy’uko nubwo haba hari amakimbirane, hakwiye kubaho ubushishozi n’ukuri mu mvugo z’abahanzi n’ibinyamakuru.