Umuraperikazi w’icyamamare ku isi, Cardi B, yongeye kugaragaza ko mu bijyanye n’imideli, adashobora gusigara inyuma. Ibi yabigaragaje ubwo yitabiraga Schiaparelli Fall 2025 Couture Show yabereye i Paris, aho yaserutse mu myambaro yihariye itatse n’amasaro, anitwaje inyoni nzima y’inkware ku kiganza cye cy’uburyo.
Ibi birori byabereye kuri Petit Plais ku wa mbere, aho uyu muhanzikazi w’imyaka 32 yari umwe mu bashyitsi b’icyubahiro bitabiriye. Ikanzu yambaye yakozwe n’inzu y’imideli ya Schiaarelli, ikaba yari ririmo ubudodo bwihariye n’imitako ya masaro, ibintu byarushijeho gutuma agaragara nk’umwe mu bantu bavugishije benshi muri ibyo birori.
Mu mashusho yafashwe na Camera z’abari aho, inkware yari yicaye ku kiganza cya Cardi B , ikomeza kuzunguza amababa yayo, bituma abantu batangira gusakuza bayifotora, Cardi B yahise abihanangiriza abasakuzaga abibutsa ko inyoni itagomba guterwa ubwoba. Ubutumwa bwe bwasamiwe hejuru nabakoresha imbuga nkoranyambaga, aho umwe kuri X(Twitter) yagize ati:” NDIMO GUSEKA CYANE! Cardi B yihanangirije abapapaprazi ngo bace amarenga, badakanga iyo nyoni.”
Mu buryo bwo gutera matsiko abakunzi b’imideli ndetse n’abafana be, Cardi B yicaye mu mwanya w’icyubahiro, hamwe n’ibindi byamamare birimo Dua Lipa, Hunter Schafer, na Karol G. Buri umwe muri aba bari baserutse mu mwambaro udasanzwe ,ariko Cardi B ni we wahise yigabiza imitwe y’inkuru kubera igitekerezo cy’inyoni nzima y’injiranye. Icyagaragaye kurusha ibindi ni uko Cardi B akomeje kuba umwamikazi w’imideli idasanzwe, kandi ibitekerezo by’abafana be ku isi hose bikomeza kubimushimangira.




