Mu gihe amazina ya Muyango akomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzi wa mafilime Killaman yagize icyo abivugaho mu kiganiro yahaye B&B2TO6. Mu magambo ye yuzuyemo ubutumwa bwo guhumuriza no gutuza, Killaman yasabye Muyango kwihangana no kutarangazwa n’amagambo y’abantu.
Yagize ati: “Agomba kwihangana. Nta mvura idahita. Ahantu bazwi bagomba kwakira ko umunsi umwe bazatakwa, undi bazashimagizwa.” Ibi byagaragazaga ko kuba Muyango akomeje kuvugwa atari ikintu cyagombye kumuca intege cyangwa ngo kimuteranye n’abo bantu ndetse n’umuryango we.
Killaman yakomeje ashimangira ko gukomera mu bihe bikomeye ari ingenzi, kandi ko Muyango adakwiye kugira icyo atangaza ku byo bamuvugaho byose. ” Singombwa kugira icyo abitangazaho,ahubwo niyicecekerere,” yongeyeho.
Ubutumwa bwa Killaman bwakiriwe mu buryo butandukanye n’abakunzi be, aho bamwe bashimiye uko yahaye agaciro ituze n’ubutwari bwo kwihangana, abandi bavuga ko ari inama y’ingirakamaro ku bantu bose bakundwa n’itangazamakuru cyangwa ababa mu ruhame bafite abafana benshi.

