Nyuma yo kuririmba mu birori bya Convention, Element, umwe mu bahanzi bagezweho muri muzika nyarwanda, yaganiriye n’umunyamakuru Jalas mu kiganiro cyagarutse ku buzima bwe, ibivugwa ku madeni, imibanire ye na 1:55 AM ndetse n’ahazaza he muri muzika.

 

Mu kiganiro cye cyuje ituze n’ubwitonzi,  Element yashimangiye ko atigeze aza hanze y’igihugu ashaka gucika cyangwa guhunga ibibazo nk’uko bamwe babyibwira. Ati :” Ntitwigeze tuza hano dusaka gutoroka. Ibintu by’amadeni nabyo byavuzwe cyane, ariko ibyo ni ibibazo byacu dukemura nk’umuryango. Nta muntu wo hanze ubifitemo uruhare kuko ari iby’urugo.”

 

Yakomeje agaragaza ko nubwo hari benshi bamwibazaho , we yifitiye icyizere kandi agifite byinshi agomba kugeraho.” Gukora umuziki ntibibangamira akazi kanjye ko kwandika indirimbo ku bandi bahanzi no kuzibakorera. Muzika ni urukundo, kandi iteka nzajya nyifatanya n’indi mirimo nkunda.”

 

Element yavuze ko agiye gushyira hanzi indi ndirimbo nshya bitarenze uku kwezi, agaragaza ko yiteguye gukomeza gutanga ibyiza ku bafana be. Nubwo atatangaje itariki nyayo album ye izasohokeraho  yemeje ko arimo kuyikoraho.”Album ndimo kuyikora, ariko sinamenya igihe nyirizina izasohokera. Gusa iri gutunganywa neza kugira ngo izuzuze ibyifuzo by’abakunzi banjye.”

 

Ku bijyanye n’umubano we na 1:55 AM , Element yaciye amarenga ko n’ubwo  hari kuvugwa ibibazo hagate ye nabo, si bivuze ko batandukanye burundu.”  Abantu bibwira ko natandukanye na 1:55 AM , ariko si byo. Ni abantu banjye. Ndanabashimira uko bangiriye akamaro mu rugendo rwanjye rwa muzika.”

 

Yasoje avuga ku buhahirane bwe na The Ben, umwe mu bahanzi b’itoranywa mu karere,  avuga ko ari amahirwe akomeye ku muziki we. ” Gukorana na The Ben ni umugisha mwinshi. Ni yo mpamvu akenshi mumbona turi kumwe kuko n’umuhanzi mukuru mfite byinshi mwigiraho.”

 

Element yagaragaje ko afite icyerekezo kandi ko atazatezuka ku nzozi ze zo guteza imbere umuziki we ndetse no gufasha abandi bahanzi binyuze mu bushobozi afite bwo kwandika no gutunganya indirimbo.