Umushoramari wihebeye umuziki w’u Rwanda ndetse na siporo aho yashoye mu ikipe ya UGB, Coach Gael yakoze ibirori by’isabukuru y’amavuko ye byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo na Catalyst usanzwe ari umujyanama wa Patoranking.
Uretse Bruce Melodie usanzwe akorana na Coach Gael, ibi birori byabereye muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku wa 12-13 Nyakanga 2025, byanitabiriwe n’abandi bantu bafite amazina akomeye nka Bwiza, Kate Bashabe, Israel Mbonyi,Kivumbi King, Miss Naomie Nishimwe n’abavandimwe be bo muri Mackenzies.
Ubwo yakiraga uyu mugabo, Coach Gael yagize ati “Uyu mugabo yavuye muri Nigeria yitabiriye gusa ibirori by’isabukuru yanjye y’amavuko. Muzamumenya mu minsi iri imbere.”
Uretse abahanzi n’abafite amazina azwi mu myidagaduro, ibi birori byari byatumiwemo abantu bake cyane b’inshuti za hafi za Coach Gael.
Coach Gael ni izina rimaze kumenyekana mu Rwanda, ukirivuga uhita wumva umugabo wahisemo gushora amafaranga mu muziki ndetse na siporo byo mu rw’imisozi Igihumbi.
Uretse 1:55AM Ltd afashirizamo abahanzi, Coach Gael afite Kigali Universe ifasha benshi mu bijyanye n’imyidagaduro ndetse ubu yinjiye mu ishoramari rya siporo binyuze mu ikipe ya UGB iherutse kwegukana umwanya wa gatatu muri shampiyona y’u Rwanda ya Basketball.
