Mu gihe isi ikomeje gushishikariza abantu gukora urukundo n’imibanire ishingiye ku kubana nk’umugabo n’umugore, hari abantu bake bahitamo inzira itandukanye, ikakaye, ariko yuzuyemo icyemezo cy’ubugwaneza. Muri bo harimo Ndungutse Balthazar, umugabo wo mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, wemeje ko amaze imyaka 74 atigeze aryamana n’umugore – ari imanzi, nk’uko abisobanura we ubwe.

Mu kiganiro yagiranye na TV1, Ndungutse yatangaje ibintu byasize benshi bamwenyuye, abandi batangaye. Yavuze ko ku myaka ye yose atigeze agira umugore cyangwa ngo agire uwo bagirana umubano wihariye. Ahubwo yemeza ko yasezeranye na Bikiramariya, Umubyeyi wa Yezu, ndetse akambara impeta nk’ikimenyetso cy’urwo rukundo n’icyemezo yafatanyije na we.

 

“Njyewe niyemeje guha ubuzima bwanjye Bikiramariya. Nta mugore nigeze, sinigeze njya mu mibonano mpuzabitsina. Iyi mpeta niyo yerekana isezerano ryanjye n’uwo nahisemo,”

Yabwiye abanyamakuru ko nubwo benshi bamwita “ikiremba” cyangwa se bakamunenga, we abibona nk’umuhamagaro yahawe kuva mu buto. Ati:

“Abantu baravuga ngo ndi ikiremba, abandi ngo ndarwaye. Oya. Ndi muzima. Iki ni icyemezo nifatiye cy’ubuzima bwiza, bwo kubaho ntisukirwa, ntavogerwa n’irari. Ni umuhamagaro wanjye.”

 

Inkuru ya Ndungutse yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayibonamo ubutwari, abandi bakayifata nk’imico itajyanye n’igihe. Nubwo benshi bashobora kudasobanukirwa impamvu umugabo nk’uyu yahisemo kutagira umugore, abandi baramushyigikiye, bavuga ko ari icyitegererezo cy’ubuzima bwiyeguriye Imana n’icyemezo kigoye ariko gifite agaciro gakomeye.