Mu gihe bikomeje gushyuha hagati ya APR FC na Rayon Sports hategerezwa n’abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda n’ahandi, umusesenguzi w’imena, Kazungu Clever, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 11 kuri buri ruhande bashobora kubanzamo. Ni urutonde rugaragaza ubukana bw’iyi mikino y’amateka, aho amakipe yombi azaba ahanganiye ishema n’igitinyiro mu kibuga.
APR FC: Abasore ba Adil bazaba bahagaze gutya mu kibuga
Kazungu Clever yagaragaje ko ikipe ya APR FC ishobora kwifashisha abakinnyi bakomeye bafite ubunararibonye n’imbaraga, bahagaze neza muri shampiyona. Uko 11 ba APR FC bashobora kuba bahagaze:
- Pierre Ishimwe
- Fitina Ombolenga
- Claude Niyomugabo (Kapiteni)
- Clement Niyigena
- Yunusu
- Sekiganda
- Ouattara
- Ruboneka Jean Bosco
- Togui
- Dao
- Omedi
Rayon Sports: Ikipe itajegajega yiteguye guhangana
Rayon Sports na yo izaba ifite abakinnyi bashoboye, bayobowe na kapiteni Diagne, bari mu murongo wa 3-5-2, bisobanuye ko izaba ikina n’abugarira batatu n’abakinnyi bo hagati batanu, bashobora gufasha no gusatira.
- Kwizera Olivier
- Bassane
- Sindi Paul
- Rushema
- Diagne (Kapiteni)
- Bayisenge
- Rayane
- Abedi Bigirimana .
- Chelly
- Biramahire Abeddy
- Bingo Belo
Uburyo bwo Gukina: 3-5-2 buteye ubwoba
Rayon Sports izaba ikoresha uburyo bwa 3-5-2, bivuze ko izashyira imbaraga nyinshi mu kibuga hagati no ku mpande, ariko ikanagumana ubwugarizi buhamye. Ubu buryo bushobora kuyigirira akamaro mu gukumira APR FC izwiho kugira ba rutahizamu bafite ubuhanga.