Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, bimwe mu bikomeye mu Rwanda mu bijyanye n’ubuvuzi bugezweho, byatangije gahunda y’icyumweru cyihariye cyatanzweho serivisi z’ubuvuzi bwo kubaga hagamijwe gukosora inenge, kongera ubwiza no guhangana n’ibibazo bitandukanye byo ku mubiri, buzwi nka Plastic Surgery, ku giciro kiri hasi y’igisanzwe.

 

 

Iyi gahunda yatangiye uyu munsi tariki ya 14 Nyakanga 2025, ikazamara icyumweru cyose, aho abantu bafite ibibazo byihariye cyangwa bifuza kuvugurura imiterere y’umubiri wabo, bashobora kwitabwaho n’inzobere mu kubaga.

 

Mu serivisi zitangwa muri iki cyumweru cy’ubuvuzi bwo kubaga harimo:

  • Gukura inda zaremereye (abdominoplasty / tummy tuck): Iyo inda yabyimbye cyangwa yarenze urugero kubera impamvu zitandukanye, ikurwaho mu buryo bwa kiganga.
  • Kongera amabere cyangwa kuyagabanya: Abagore bashaka kongera amabere yabo kubera impamvu z’ubwiza cyangwa izijyanye n’icyizere mu mibereho, kimwe n’abifuza kuyagabanya kubera uburemere bukabije cyangwa ububabare, barahabwa serivisi zujuje ubuziranenge.
  • Kongera ikibuno (Buttock Augmentation): Serivisi igamije kuzamura cyangwa kongera imiterere y’ikibuno, bikozwe n’abaganga babifitiye ubumenyi.
  • Kongera amaboko cyangwa kuyabaga: Harimo gukuraho uruhu rurerure rushobora guterwa n’igabanyuka rikabije ry’ibiro cyangwa izindi mpamvu, ndetse no kongera imiterere y’amaboko.

 

Ubuyobozi bw’ibitaro byemeza ko iyi gahunda itagamije gusa uburanga, ahubwo ko ari n’inzira yo gufasha abantu bafite ibibazo by’umubiri bibabuza kwigirira icyizere, kubana n’abandi cyangwa gukora neza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

 

 

Umuganga w’inzobere mu kubaga muri ibi bitaro yagize ati:
“Hari abantu bafite ibibazo bituma batishimira uko bameze. Iyi ni gahunda yo kubafasha kugera ku byo bifuza, ariko mu buryo butekanye kandi bwemewe n’amategeko y’ubuvuzi.”