Kampala – Tariki ya 14 Nyakanga 2025 – Mu gihe isi igenda irushaho kugaragaza impinduka mu mategeko aharanira ihame ry’uburinganire, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Uganda rwafashe icyemezo gikomeye ku bijyanye n’umuco wa poligami, rutesha agaciro ikirego cyasabaga ko gushaka abagore benshi bigirwa icyaha.
Ni umwanzuro wasomwe n’umucamanza Margaret Tibulya, uvuga ko gushaka abagore benshi gishingiye ku kubaha umuco n’imyemerere y’amadini atandukanye, bityo bidashobora gufatwa nk’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu cyangwa amategeko y’igihugu.
Iki kirego cyari cyatanzwe n’Umuryango WPI (Women’s Pro-Integrity) usanzwe urengera uburenganzira bwa muntu muri Uganda. Uyu muryango wagaragaje ko Itegeko Nshinga rya Uganda rihabanye n’uko amategeko ashyirwa mu bikorwa, kuko ntabwo rikurikirana abagabo bafite abagore benshi, mu gihe abagabo bafite umugore umwe bashobora gukurikiranwaho icyaha cy’ubuharike.
WPI yagize iti:
“Iri ni ivangura rishingiye ku myizerere. Iyo umugabo afite umugore umwe, akora ubuharike akurikiranywa. Ariko iyo afite abagore barenze umwe kubera imyemerere, ntacyo bimubwira. Ibi si ukureshya imbere y’amategeko.”
WPI yakomeje igaragaza ko gushaka abagore benshi bishobora kugira ingaruka mbi ku mibereho y’abagore, zirimo:
- Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kubera ishyari, ubwigunge n’amarangamutima akomerera abagore babana n’umugabo umwe ariko batuzuyeho urukundo.
- Icyuho mu buringanire ku bijyanye n’imitungo, aho bamwe batabona iherezo ku burenganzira ku mutungo cyangwa ntibagirwe mu igenamigambi ry’umuryango.
- Kugabanuka kw’agaciro k’umugore mu muryango, aho ashobora gufatwa nk’igikoresho cy’abana cyangwa icyubahiro cy’umugabo aho kuba umuntu ufite ijambo.
Nubwo ibivugwa byose bigaragaza impungenge z’abaharanira uburenganzira bw’abagore, urukiko rwasanze poligami atari icyaha cyahindurwa n’amategeko kuko ifite imizi mu muco n’idini bya benshi mu Banya-Uganda.
Mu mwanzuro wacyo, umucamanza Margaret Tibulya yagize ati:
“Gushaka abagore benshi si uguhonyora ihame ry’uburinganire, ahubwo ni igice cy’umuco w’abaturage bamwe n’imyemerere y’amadini yemewe. Guhindura ibyo amateka yubakiyeho ntibikwiye gukorwa binyuranyije n’ukwemera n’indangagaciro za rubanda.”
Yavuze kandi ko Itegeko Nshinga rya Uganda ryubahiriza ihame ry’ukureshya imbere y’amategeko, kutavangura no kubaha ikiremwamuntu, ariko rikemera itandukaniro rishingiye ku myemerere n’umuco mu buzima bwa buri munsi.
Uyu mwanzuro wakiriwe mu buryo butandukanye mu baturage:
- Bamwe barawushimye, bavuga ko guhana abagabo bashaka abagore benshi byaba ari ugukandagira umuco gakondo wa Uganda, ndetse no kwivanga mu mahame y’amadini yemerera umugabo gushaka abagore benshi.
- Abandi bawamaganye, bavuga ko ari ugusubiza inyuma intambwe igihugu cyari kigezeho mu guharanira uburenganzira bw’abagore, no kongera icyuho cy’ivangura mu mategeko.
Muri Uganda, nk’uko biri no mu bindi bihugu byinshi bya Afurika, poligami ifite imizi mu mateka ya kera, aho yashoboraga kuba uburyo bwo kwagura imiryango, gukemura ibibazo by’ubukungu, cyangwa kwerekana ubushobozi bw’umugabo.
Mu idini ya Islam, umugabo yemerewe gushaka abagore bane, mu gihe yemeje ko ashoboye kubatunga bose ku buryo bungana. No mu matorero amwe ya gikirisitu, nk’ay’amatorero ya gakondo, ntibibangamira abagabo bafite abagore benshi.
Nubwo ikirego cyateshejwe agaciro, abaharanira uburenganzira bw’abagore bavuga ko igikorwa cyabo cyari kigamije gutangiza ikiganiro kirekire mu gihugu, ku bijyanye n’ingaruka za poligami n’uburyo yakurikiranwa mu buryo bujyanye n’igihe.
Uyu mwanzuro w’urukiko rero wibukije ko amategeko agomba kugendera ku ndangagaciro z’abaturage, ariko atibagiwe kurengera abakandamizwa n’imitegekere ya sosiyete ishingiye ku muco.