Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabujije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, zibwibutsa ko uwo mutwe wafatiwe ibihano.

 

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Tammy Bruce, ku wa 23 Nyakanga 2025, ubwo yasobanuraga uruhare rw’igihugu cye mu kugarura amahoro muri RDC no mu karere muri rusange.

 

Tammy yibukije ko mu ngingo zikubiye mu masezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena, bibifashijwemo na Amerika, harimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

 

Yavuze ko Amerika isaba RDC “guhagarika ubufatanye n’umutwe witwaje intwaro Amerika na Loni byafatiye ibihano, kandi igakurikirana abakorana na wo.”

 

FDLR ni umutwe washinzwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), Interahamwe ndetse n’abanyapolitiki bahoze muri Leta ya Juvénal Habyarimana, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Mu gihe yitwaga ALiR, yagabye igitero muri Pariki ya Bwindi mu 1999, yica abantu icyenda barimo abakerarugendo babiri b’Abanyamerika. Iki gitero cyatumye Amerika iyishyira ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

 

 

Mu myaka irenga 20 ishize, Amerika yashyizeho ibihano ku bayobozi batandukanye ba FDLR, birimo gufatira imitungo bashobora kuba bafite muri Amerika no kubambura uburenganzira bwo guhabwa Visa, kubera uruhare rukomeye bafite mu guhungabanya umutekano muri RDC.

 

 

Muri Kanama 2023, Amerika yafatiye ibihano Apollinaire Hakizimana wari Komiseri wa FDLR ushinzwe igisirikare, Brig Gen. Sebastien Uwimbabazi wari ushinzwe ubutasi muri uyu mutwe na Col Ruvugayimikore Protogene alias Ruhinda (yarapfuye) wayoboraga umutwe w’abarwanyi badasanzwe uzwi nka CRAP.