Faycal Ntawugayake uzwi nka Fayzo cyangwa se Yantare benshi bazi nk’umurinzi wa The Ben, yavuye muri BK Arena aho yari yaherekeje uyu muhanzi, ajyanwa mu bitaro nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye.
Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma yo gukora igitaramo muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 2 Kanama 2025, The Ben n’abagize itsinda rye bagiye kwiyakira, icyakora Yantare ananirwa kuva mu modoka kuko atari ameze neza.
Nyuma yo kubona ko atameze neza, abo bari kumwe bamujyanye kwa muganga ahabwa ubuvuzi bw’ibanze arataha, icyakora ku Cyumweru tariki 3 Kanama 2025 yongera kuremba biba ngombwa ko bamujyana kwa muganga ari na ho yaraye muri iryo joro.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yagize ati “Nikubise hasi mvuye ku rubyiniro, icyiza ni uko naguye ahantu hatari abantu, ubu ndi mu bitaro i Kanombe bari kunkurikirana, ndizera ko nza kumera neza.”
Icyakora mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Fayzo yasabye abamukurikira kumusengera kuko yumvaga atameze neza.
Uyu musore amaze igihe akorana bya hafi na The Ben mu kumucungira umutekano mu gihe uyu muhanzi aba agiye mu bitaramo cyangwa ahandi mu ruhame.
