Joshua Baraka uri mu bahanzi bakomeye muri Uganda yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 15 DJ Pius amaze mu byo kuvanga imiziki, kizabera muri Kigali Universe ku wa 16 Kanama 2025.
Uretse Joshua Baraka, DJ Pius yatumiye muri ibi birori abarimo Ruti Joel, Mike Kayihura, Alyn Sano, Kivumbi King na DJ Marnaud.
Joshua Baraka agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri kuko yahaherukaga muri Kamena 2023 mu gitaramo cyabereye muri Mundi Center.
Mu kiganiro na IGIHE, DJ Pius yavuze ko imyaka 15 agiye kwizihiza ari iyo amaze avanga imiziki atabariyemo ibyo kuririmba.
DJ Pius agiye kwizihiza imyaka 15 amaze avanga imiziki mu gihe umwaka utaha nabwo azaba yizihiza indi 10 amaze mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye cyane ko yabyinjiyemo mu 2016 amaze gutandukana na mugenzi we baririmbanaga muri Two4Real.
Uretse kuririmba no kuvanga imiziki, DJ Pius ni n’umuyobozi wa 1K Entertainment, inzu isanzwe ifasha abakiri bato yaba mu bahanzi ndetse n’abavanga imiziki.
DJ Pius yamenyekanye mu ndirimbo nka Agatako yakoranye na Jose Chameleone, Play it again yakoranye na Good Lyfe, Bonane yakoranye na Alyn Sano & Bushali, Ubushyuhe yakoranye na Bruce Melodie n’izindi nyinshi.