Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwatangiye kwifashisha ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote (drones); mu rwego rwo guhangana n’abakora ibikorwa by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko.

 

 

Byatangarijwe mu karere ka Rulindo, ahabereye ubukangurambaga mu baturage bwa RIB n’ikigo RMB gishinzwe Mines, Peteroli na Gazi.

Ni ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “uruhare rwa buri wese mugukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha byinzaduka”, by’umwihariko abaturage bakaba barasobanuriwe itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibihano bihabwa umuntu wishoye mu bucukuzi butemewe.

 

 

Akarere ka Rulindo kari mu turere tw’u Rwanda dusanzwe dukorerwamo ibikorwa byinshi by’ubucukuzi, dore ko kanarimo ikirombe cya Nyakabingo cya mbere muri Afurika mu bicukurwamo amabuye menshi yo mu bwoko bwa Wolfram muri Afurika.

 

 

Muri aka karere icyakora byagaragajwe ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze na bamwe mu baturage basanzwe bakorana n’abazwi nk”Ibifi Binini’ bakora ubucukuzi butemewe; ibyatumye abaturage basaba ko hajya hakorwa ubukangurambaga buhoraho.

Bagirijabo Jean D’amour, Umuyobozi mu Ishami Rishinzwe Ubugenzuzi muri RMB, yavuze ko mu bugenzuzi kiriya kigo cyakoze mu mwaka ushize wa 2024 hafashwe abantu 55 batubahirizaga amategeko agenga ubucukuzi, bahabwa ibihano birimo gucibwa amande no kwamburwa impushya z’ubucukuzi.

Muri buriya bukangurambaga kandi umwe muri ba rwiyemezamirimo witwa David uhagarariye Sosiyete ya Amani Company Ltd icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Shyorongi, yavuze ko kuba hari bagenzi be bakora mu buryo busa nk’ubujura “ni byo bikurura imfu za hato na hato kubera ko nta bwirinzi cyangwa ubwishingizi bw’abakozi; mbese nta tegeko ribareba. Bakora nk’abajura kandi bakangiza ibidukikije, kuko ibyo bakora byose baba babikora bujura. Muri make twe dushora imari bo bagashora akaboko karekare.”

 

 

 

Uyu rwiyemezamirimo yiyemeje ko we na bagenzi be bagiye gufatanya na RIB cyo kimwe n’izindi nzego mu gukumira biriya byaha.

Abajijwe ku byo yiteze kuri drones zatangiye kwifashishwa, yagize ati: “Drone izanye igisubizo kirambye, kubera ko mu gihe twashakishaga amakuru ku bandi bantu b’abaturage, ariko mu gihe drone izaba ikwirebera wangiza ibidukikije, utema ibiti, ukoresha abana; drones zigiye kuba igisubizo kirambye nkatwe nka ba rwiyemezamirimo bakorana n’inzego za leta.”

 

 

Umuyobozi mu Ishami Rishinzwe Kugumira Ibyaha muri RIB, Ntirenganya Jean Claude, yagaragaje ko umwihariko wa mbere drones zifite ari uko zishobora kugera mu buryo bworoshye mu misozi ihanamye ikorerwamo ubucukuzi mu busanzwe bigoye ko abantu bajyamo.

 

 

Yakomeje agira ati: “Ikindi niba twirirwaga twirukanka n’abo bajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro tujya guhanganira hasi iyo ngiyo, rimwe na rimwe ugasanga hari n’igihe bafite amahane mukaba mwanarwanirayo hakavuka n’ibitari byateguwe nko gukoresha intwaro, uyu munsi uratuma drone igende ikwereke wa muntu uri yo uwo ari we, umumenye bidasabye kujya guhanganira na we hasi iyo. Uzamusanga iwe mu gitondo ubihuze n’amakosa yari arimo, bibe ikimenyetso mu butabera.”

 

 

Ntirenganya kandi yanenze bamwe mu bakora mu nzego z’ibanze bakingira ikibaba abikora ubucukuzi butemewe; avuga ko ari “umuco mubi utakabaye uranga umuyobozi kuko umuyobozi nyawe ntabwo aberaho gukingira ikibaba ibibi abo ayobora bakora.”

 

 

Yunzemo ko uwo bizagaragaraho azabiryozwa ku giti cye, ariko atanga umucyo w’uko inzego zose z’ibanze zidakora ibibi.