Ikipe ya APR FC yatsinze Power Dynamos FC yo muri Zambia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti ufungura ikiswe Inkera y’Abahizi.

Ni mu mukino wakinwe kuri uyu iki Cyumweru saa Cyenda muri Stade Amahoro.

 

 

Watangiye ikipe ya APR FC ariyo ihererekanya neza.Ku munota wa 7 ba myugariro ba APR FC bakoze amakosa ubundi uwitwa Eddy Ismael abona umupira mwiza ariko kuwubyaza umusaruro biba ikibazo.Umukino wakomeje ikipe y’Ingabo z’igihugu yiharira umupira ndetse ikabona uburyo binyuze ku ruhande rw’iburyo rwari ruriho Hakim Kiwanuka ariko kububyaza umusaruro bikaba ikibazo.

 

 

Ku munota 26 Ruboneka Jean Bosco yabonye uburyo imbere y’izamu gusa arekuye ishotio rinyura hejuru kure. Power Dynamos nayo yanyuzagamo ikabona uburyo bufatika imbere y’izamu ariko Ishimwe Pierre agatabara. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

 

 

Mu gice cya kabiri APR FC yaje iri hejuru ndetse ku munota wa 49 gusa Djibrill Ouattara ahita afungura amazamu ku mupira waruvuye kuri kufura yaritewe na Ruboneka Jean Bosco ubundi ashyiraho umutwe. Nyuma y’iminota 3 gusa Djibrill Ouattara yahise atsinda igitego cya 2 cya APR FC cyari kivuye ku makosa yari akozwe n’abakinnyi ba Power Dynamos FC batakaza umupira.

 

 

Ku munota wa 60 Power Dynamos FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Innocent Kashita na Austin Muwowo hajyamo Chifundo Mphasi na Titus Chansa. APR FC nayo yahise ikora impinduka mu kibuga havamo Djibrill Ouattara,Fitina Ombolenga,Nshimiyimana Yunusu,Hakim Kiwanuka na Mamadou Sy hajyamo Aliou Souane,Byiringiro Jean Gilbert,Mamadou Lamine Bah,Denis Omedi,Mugisha Gilbert na William Togui.

 

 

Nyuma y’ko Mugisha Gilbert yinjiye mu kibuga yarekuye ishoti riremereye umunyezamu arikoraho rikubita igiti cy’izamu rijya hanze. Mu minota ya nyuma y’umukino Power Dynamos FC yasatiriye cyane ndetse binashoboka ko yabona igitego nkaho Titus Chansa yarekuye ishoti ubundi Ishimwe Pierre agiye kurikuramo rikubita igiti cy’izamu rivamo. Umukino warangiye APR FC itsinze Power Dynamos FC ibitego 2-0.

 

 

 

Gahunda y’Inkera y’Abahizi izakomeza mu Cyumweru gitaha aho ku wa Kabiri saa Cyenda Azam FC yo muri Tanzania izakina na AS Kigali naho saa Moya APR FC ikazakina na Police FC muri Kigali Pele Stadium.