Umunyamuziki Jose Chameleone agiye guhana gatanya n’umugore we Daniella Atim Mayanja nyuma y’imyaka 17 bashakanye.

Ibyo byatangiye kuvugwa nyuma y’aho umugore we agiriye mu Rukiko gusaba ko bamutandukanya n’uwahoze ari umugabo we Jose Chameleone akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko.

 

Umunsi umwe Joseph Mayanja ( Jose Chameleone) yigeze gutāka cyane Daniella Atim umugore we avuga ko ari we umutera imbaraga mu buhanzi bwe gusa nyuma y’aho uwo mugore we yimukiye muri Amerika urukundo rwabo rutangira kugenda biguru ntege.

 

 

Nyuma yo kugerayo hagashira igihe batavugana , Daniella yagiye agaragaza ko yiyakiriye kandi ko ubuzima bwe bumeze neza nta mugabo we.

Mu gusaba gatanya Daniella avuga ko Joseph Mayanja yamutereranya mu kurera abana ndetse nta namwiteho bikamubabariza amarangamutima. Muri uko gusaba gatanya Daniella buvuga ko yashatse umunyamategeko ukomeye wo muri Amerika mu gihe Jose Chameleone azamukura muri Uganda – Kampala.

 

 

Daniella kandi arasaba indezo yo muri icyo gihe yamaranye abana wenyine ndetse bakagabana n’ibyo bari batunze.

Daniella yatandukanye na Jose Chameleone bapfa imyitwarire itari myiza irimo no kuba yaranywaga itabi cyane ndetse akanamukubita.

Chameleone wari umaze igihe arwaye ibintu byanatumye yiyegurira Imana agahitamo kubaho ubuzima buzira inzoga n’ibindi bisindisha.