Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, mu mpera z’icyumweru gishyize yahuriye i Tianjin mu Bushinwa na Xi Jinping, ku ruhande rw’inama ihuza abayobozi b’ibihugu bigize Shanghai Cooperation Organisation, igaruka ku ngingo zireba politiki, ubukungu, n’umutekano mu bihugu by’u Burayi na Aziya.
Modi na Xi bahuye nyuma y’igihe kitageze ku mezi atandatu, habayeho ugushyamirana hagati y’u Buhinde na Pakistan, aho igisirikare cya Pakistan cyirwanyeho gikoresha ibikoresho byinshi yahawe n’u Bushinwa, birimo indege z’intambara n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugenzura ibisasu, n’ibindi.
Ni inama ibaye mu gihe hagikomeje kugaragara icyuho kinini mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi cy’angana na miliyari 99$, imisoro iri hejuru, ndetse no kuba ingabo nyinshi z’impande zombi zikiri ku mipaka itavugwaho rumwe, irimo agace ka Aksai Chin kagenzurwa n’u Bushinwa ariko kifuzwa n’u Buhinde, n’akandi ka Arunachal Pradesh [u Bushinwa bwita South Tibet] kagenzurwa n’u Buhinde ariko u Bushinwa bwifuza.
Imwe mu ngingo zikomeye baganiriyeho, harimo ubufasha u Bushinwa bwahaye Pakistan bwatumye u Buhinde bwibaza niba bukwiye gukomeza umubano usanzwe n’iki gihugu.
Iyi nama yabaye yanagarutse ku mwuka utari mwiza hagati ya Amerika n’u Buhinde, aho bwashyiriweho inyongera ya 50% ku musoro w’ibicuruzwa bihava byerekeza muri Amerika kubera ko bwakomeje kugura ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya.
Modi na Xi bemeranyije gukorana mu gukemura ibibazo hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi bagera kuri miliyari 2,8. Mu byakozwe byihutirwa harimo gusubukura ingendo z’indege mu bihugu byombi [direct flights] no koroshya uburyo bwo gusaba no kubona viza.
U Bushinwa bwatangaje ko bubona ko urugendo rwa Modi nk’amahirwe akomeye, cyane cyane mu gihe umubano hagati ya Amerika n’u Buhinde utari mwiza.