Mu ijoro ryakeye mu ma saa tatu n’igice “21h30”, mu mudugudu wa Muhabura; Akagari ka Karangara; Umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera, humvikanye inkuba yakubise Oliva BYUKUSENGE. Abaturanyi batabaye, bamutwara kwa muganga ariko agerayo karangiye.

 

BYUKUSENGE yari munzu, ari hamwe n’umubyeyi we() na Murumuna we ariko inkuba ni ikiza gikomeye yamubakuyemo iramuhitana.

 

Nimugihe mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira uwa 19 Ukwakira mukagari ka ka Muharuro umurenge wa Gashaki akarere ka Musanze inkuba yakubise uwamahoro Focas wimyaka 34 na Muhoza Joseph na Mushimiyimana Sandrine bo mu kagari ka Kibirizi umurenge Rubengera akarere ka Karongi bose bagakomereka bikomeye.

 

Inkuba ni uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere maze ikubitana ryazo rigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi; aribyo twumva cyangwa tubona bikubita nk’inkuba n’imirabyo. Ibi nibyo bikomeretsa cyangwa bikica uwo bihuye nawe.

 

Niba wumvise inkuba uri mu ishyamba, ibyiza ni ukuguma hagati ukirinda kujya mu nkengero zaryo. Kwirinda koga, kuguma cyangwa kugenda mu mazi mu gihe cy’inkuba. Abana bakunda gukinira mu bidendezi by’amazi bakabyirinda; kwirinda gukandagira mu mazi mu nzu ukoropa cyangwa umesa.

 

 

Kwirinda gukoresha ibyuma bizamuka mu nyubako z’amagorofa aribyo bita ascenceur (lift) igihe cy’imirabyo n’inkuba. Kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe utizeye neza ko inyubako yawe ifite “akarindankuba” (paratonerre). Kwirinda kuryama hasi ku butaka kuko byakurura gukubitwa n’inkuba. Niba uri ku igare cyangwa kuri moto, ibyiza ni ukubivaho kuko bishobora gutuma inkuba igukubita. Gukoresha ibyuma birinda inkuba (paratonnerre) ku nyubako.