Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda mu iperereza rikorerwa bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), barimo Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru waryo.

 

 

Itangazo RIB yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Nzeri 2025, ryemeje amakuru yari amaze iminsi avugwa ko hari abatawe muri yombi.

 

 

Abafunzwe bakekwaho ibyaha byiganjemo kunyereza umutungo, kwakira cyangwa gutanga ruswa ndetse no gukoresha inyandiko z’impimbano. Muri bo harimo Kalisa Adolphe ndetse na Tuyisenge Eric ushinzwe ibikoresho mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

 

 

Ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB i Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje, kandi dosiye ya Kalisa Adolphe yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

 

 

RIB yongeye kwibutsa ko gukoresha ububasha bw’akazi mu nyungu bwite ari icyaha gihanwa n’amategeko, iburira abayobozi n’abakozi bose kubyirinda.