Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasobanuye ko rutajya rufunga umuntu nta bimenyetso, ahubwo mbere hakorwa iperereza ryimbitse. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, nyuma y’ikiganiro cyanyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho umukobwa witwa Solange (Soso) yavuze ko umukobwa ashobora guhimba ikirego cy’uko afashwe ku ngufu kugira ngo akuremo amafaranga menshi.
Muri icyo kiganiro yari yagiranye n’umunyamakuru Murindahabi Irene (M Irene), Soso yavuze ko umukobwa ashobora gukoresha amayeri yo guhimbira umuntu icyaha, akamushinja ibinyoma bigatuma afungwa, kandi akaboneraho kumwaka amafaranga.
Uyu mukobwa yatanze urugero avuga ko ashobora kwinjira mu rugo rw’umusore, akicara nk’uwasuye, hanyuma nijoro agahamagara polisi akavuga ko yafashwe ku ngufu kugira ngo akuremo miliyoni 10 Frw.
Ku byavuzwe n’uwo mukobwa, Dr. Murangira yibukije ko amategeko y’u Rwanda ahora ku ruhande rw’ukuri. Yagaragaje ko Ingingo ya 152 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihana umuntu urega undi amubeshyeye, ndetse ko no gukangisha cyangwa gusebanya (Ingingo ya 129) ari icyaha gihanirwa.
Yagize ati: “Nta muntu ufungwa nta iperereza ribayeho. Hari n’abagerageje gukangisha abandi bakabeshya ariko barakurikiranwe.”
Dr. Murangira yasabye urubyiruko cyane cyane abakobwa, kwirinda amayeri yo gushaka amafaranga mu buryo bubeshya, abibutsa ko amafaranga meza abonwa mu buryo bwiza no mu kuri.