Miss Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ari kurangiza imirimo yo gutunganya inzu nshya yubatswe ku buryo bugezweho, ifite agaciro karenga miliyoni 800 Frw kugeza kuri miliyari.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragara Miss Jolly yinjira mu nzu ye nini igizwe n’ibyumba byinshi, ikagira pisine, parikingi ndetse n’ikibuga kinini cyo hanze.
Amakuru avuga ko Miss Jolly yahaye umwubatsi amafaranga arenga miliyoni 800 Frw kugira ngo ayobore ibikorwa byose kugeza inzu yuzuye, gusa hari n’andi makuru avuga ko ashobora kuba imaze gutangwaho arenga miliyari.
Iyi nzu iherereye Kibagabaga aho imaze imyaka irenga ibiri iri kubakwa, aho yubatswe ku buso bugari nk’uko bigaragarira ijisho ndetse ikaba igeretse kabiri.
Uyu mukobwa w’imyaka 29 yamenyekanye ubwo yegukanaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ndetse aba uwa mbere uhagarariye igihugu muri Miss World. Nubwo atabonye intsinzi, yahise agira izina rikomeye mu gihugu no mu karere.
Mu minsi ishize, yagiye avugwa mu rukundo n’umushoramari wo muri Tanzania, Lugumi Saidi bitewe n’amafoto n’amagambo anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyohe bw’urukundo rwabo.
Kuri ubu, Miss Jolly akomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye, bikamugira umwe mu banyarwandakazi bafite izina rikomeye mu rwego rw’imyidagaduro no mu muryango nyafurika muri rusange.
