“Barashaka ko u Rwanda ruba umuyonga? U Rwanda ni igihugu cyugarijwe, abanyamahanga barabizi kandi twabahaye ibimenyetso. Izo ngamba [z’ubwirinzi] zizagumaho mu gihe FDLR igihari,” ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, ku Cyicaro cy’ihuriro y’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ku Kacyiru.
Ni mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yahaye abahagarariye Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ku ishusho y’imibanire y’u Rwanda n’amahanga muri iki gihe, aho bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bitandukanye. Iki kiganiro cyahuriranye n’inama rusange y’ihuriro ry’iyo mitwe.

Minisitiri Nduhungirehe muri iki kiganiro yavuze kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, avuga ko yakomeje guhonyora ibikubiye mu masezerano y’amahoro agamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.
Yagize ati “Kuri DRC nta cyahindutse, ni nk’aho batasinye amasezerano y’amahoro.” Yasobanuye ko DRC yongeye kwifashisha abacanshuro bo muri Colombia ndetse imvugo zihembera urwango n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi bikomeje kwiyongera.
Yahishuye kandi ko umubano w’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye utifashe neza. Ati: “Loni dufitanye ikibazo gikomeye. Yari ihari mu 1994, yaba MINUAR na Loni binyuze mu Kanama k’Umutekano, nta somo [ibyabaye] byabasigiye.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bitumvikana uko Loni yananiwe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikaba ikomeje no gukorana n’abasize bayikoze babarizwa muri FDLR kandi ari umutwe wafatiwe ibihano nk’uw’iterabwoba.
Ati: “Barashaka ko u Rwanda ruba umuyonga? U Rwanda ni igihugu cyugarijwe, abanyamahanga barabizi kandi twabahaye ibimenyetso. Izo ngamba [z’ubwirinzi] zizagumaho mu gihe FDLR igihari,” ashimangira ko u Rwanda rudashobora kubaho rudafite ingamba z’ubwirinzi.
Ku bijyanye na Ingabire Victoire U Burayi buherutse gutegeka u Rwanda kumurekura nta mananiza, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Twe ntabwo byadutunguye cyane kuko badusabaga kurekura Ingabire Victoire ako kanya. Harimo agasuzuguro kenshi. Ni ubwa gatatu [batanze uwo mwanzuro], batangiye mu 2013, 2016 na 2025.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi usaba irekurwa rya Ingabire Victoire, ukurikiranwe n’ubutabera, urimo agasuzuguro n’igisa na politiki ya mpatsibihugu.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU wo gusabira Ingabire Victoire gufungurwa, ukwiye kwamaganwa.
Ati “Si agazuguro gusa ahubwo ni nko gufata Igihugu nk’aho ari intara yawe. Twese tuzi uko byabaye, tuzi uwo mudamu imyitwarire ye. Uko yasabye imbabazi, uko yazihawe. Yazihawe kuko yemeye ko atazongera kwijandika muri ibyo bintu. Bivuga ko abo bantu bari bamuri inyuma. Dushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda nk’ihame ndakorwaho, tudashobora gukinisha, tudashobora kugira icyo turigurana.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko muri rusange imibanire y’u Rwanda n’amahanga ihagaze neza ahanini kubera uko rumaze kumenyekana rubikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame n’ibikorwa by’iterambere rumaze kugeraho. “Kuri ubu u Rwanda rwafunguye ambasade 47 mu bihugu by’amahanga zirimo ambasade 10 zafunguwe kuva mu mwaka wa 2019”.