Hamwe na kilometero hafi 270 na metero zirenga 5.400 zo kuzamuka, Shamiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda, kandi ku nshuro ya mbere muri Afurika, kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri, ishobora kuzaca agahigo k’ikomeye mu mateka y’uyu mukino.
Iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izabera i Kigali, mu Rwanda, byitezwe ko izaba igoye cyane kandi izandikwa mu mateka nk’uko bitangazwa n’urubuga Le Télégramme rwo mu Bufaransa.
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI) rirasezeranya ko: “Izasaba ingufu nyinshi kurusha izindi zose zateguwe.”
Abagabo bazasiganwa ibirometero 15 bazenguruka inshuro 15, bigabanyijemo kuzenguruka Umusozi wa Kigali (5.75km kuri 6.9%, no kuwutambuka kuri 19%) no Kwa Mutwe (400m kuri 11%). Abagore bazazenguruka inshuro cumi n’imwe.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, David Louvet agira ati: “Ntabwo ari benshi bazarangiza. Ibyo dushobora kubitegera.”
“Buri gihe ugomba kuba uri mu mwanya ukwiye. Ugomba kugenda vuba. Hazabaho ikiruhuko gito,” uyu ni Umuyobozi wa Tekinike muri Tour du Rwanda, Philippe Colliou wongeyeho ati: “Nta na rimwe hazaba hatambitse.”