Urubanza rudasanzwe ruri imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye tariki ya 16 Nzeri 2025, aho Muganga Chantal w’imyaka 44 arega Dr Ernest Nsabimana, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, amushinja kumubeshya urukundo bikarangira amusigiye ibikomere byo mu mutima.
Chantal avuga ko yamaze imyaka myinshi yizeye ko Nsabimana azamurongora, ariko byaje kurangira ashatse undi mugore, baza ni kubyarana. Ibi ngo byamuteye igikomere gikomeye mu marangamutima, bituma atabona ubushake bwo kongera gushaka, ndetse kugeza ubu akaba nta mwana afite.
Avuga ko yareze nyuma y’imyaka 15 kuko ari bwo yabwiwe n’umunyamategeko ko ibintu nk’ibyo bishobora kuregerwa mu rukiko.
Abinyujije kuri X, umunyamategeko Jean Paul Ibambe yasobanuye ko isezerano ryo gushakana ridashyiraho inshingano zo kurushinga, ariko kurisesa bishobora, mu bihe bimwe na bimwe, gufatwa nk’ikosa rishobora gutuma urega asaba gusubizwa ibyo yahombye.
Hashingiwe ku ihame rivuga ko: “Ikintu cyose cyakozwe n’umuntu giteza undi igihombo, gituma uwagiteye asabwa kukiryozwa.” Bityo, urega agomba kugaragaza ko koko ibyo yabonye nk’igihombo bikomoka ku kuba isezerano ryo gushakana ritarubahirijwe.
Ikindi, mu byemewe n’amategeko harimo no kuregera igihombo cy’amarangamutima cyangwa ihungabana ryo mu mutwe ryatewe n’ibyabaye.
Urubanza ruracyakurikiranwa, ariko rukomeje gukurura impaka z’abantu benshi ku bijyanye n’uko amategeko y’u Rwanda yakira ibirego bijyanye n’ibikomere byo mu rukundo