Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri, wigaruriye Umujyi wa Nzibira wo muri Teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
M23 yigaruriye uyu mujyi muto nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta y’i Kinshasa.
Amakuru avuga ko mu masaha y’igitondo ari bwo inyeshyamba zo muri uriya mutwe uyobowe na Gen. Sultani Makenga zateye ibirindiro bitandukanye by’umwanzi.
Nyuma imirwano yaje gufata indi ntera by’umwihariko mu midugudu irimo Cisaza, Cibanda, Muyange, Karhuliza Kalongo.
Mbere y’uko M23 yigarurira Umujyi w’ingenzi wa Nzibira, amakuru avuga ko yabanje kurasa muri kariya gace ikoresheje za burende; ibyatumye umwanzi ahitamo gukizwa n’amaguru.
Usibye imirwano yo muri Walungu, ku Cyumweru kandi imirwano ikaze yasakiranyije impande zihanganye mu bice bya za Teritwari za Masisi na Walikale.
Nzibira yafashwe na M23 nyuma y’iminsi itatu yonyine uyu mutwe utangaje ko winjiye mu bihe byo kwirwanaho ku bitero ihuriro ry’ingabo za Leta zari zimaze zigaba mu duce dutandukanye zikabyiciramo abaturage.