Kapiteni wa Rayon Sports, Emmanuel Nshimiyimana, yagizwe umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri CECAFA Kagame Cup 2026, nyuma yo kugira uruhare mu rugendo rw’ikipe ye rwayihesheje igikombe.
Rayon Sports yegukanye iki gikombe itsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu.
Nshimiyimana wari uyoboye Rayon Sports nka kapiteni muri iri rushanwa, yagaragaje umusaruro ukomeye mu mikino ikipe ye yakinnye, bituma ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.
Rayon Sports kandi yahawe igihembo cy’imyitwarire myiza, mu gihe umunyezamu wayo Junior Dande yagizwe umunyezamu witwaye neza kurusha abandi muri iri rushanwa.
Igikombe cya CECAFA Kagame Cup ni umusaruro ukomeye kuri Rayon Sports, kuko yagitwaye nyuma y’imyaka 28, aho yari iheruka kucyegukana mu 1998.
Kuri Nshimiyimana, iki gihembo cyongeye kumushyira mu bakinnyi b’Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu gutsinda kwa Rayon Sports muri iri rushanwa.