Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yanenze bikomeye amagambo aherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wavuze ko guverinoma yabo izakomeza gukoresha abacanshuro mu ntambara.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo ari ibikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, arimo amasezerano ya OAU/AU yo mu 1977 ndetse n’amasezerano ya Loni yo mu 1989 abuza gukoresha abacanshuro.
Yibukije ko muri Mutarama 2025 abacanshuro b’Abanyaromaniya barwaniriraga ingabo za RDC batsindiwe mu mujyi wa Goma, bakaza gucyurwa binyuze mu bufasha u Rwanda rwatanze.
Ati: “Kandi nizeye ko u Rwanda rutazongera gusabwa gufasha mu gucyura abandi bacanshuro batsinzwe”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko ubu Leta ya RDC yongeye gukoresha abacanshuro b’Abanyakolombiya, bakoreshejwe binyuze muri kompanyi Blackwater ya Erik Prince.
Akomeza avuga ko ibi bidakwiye, kuko binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga arimo Washington Peace Agreement ndetse na Doha Declaration of Principles, amasezerano yombi agamije gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
U Rwanda rusanga gukoresha abacanshuro atari igisubizo ku bibazo bya Congo, ahubwo bishobora gukomeza guteza umutekano muke mu karere.