Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umugabo w’imyaka 36 ukekwaho kwica umugore amukubise inyundo.
Iki cyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 16/07/2025 mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ubwo umugore we w’imyaka 35 yasangwaga mu cyumba yapfuye afite ibikomere mu ijosi, mu nda, no mu mutwe.
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko mu kindi cyumba cy’iyo nzu hasanzwe inyundo n’ipiki biriho amaraso.
Ubwo yabazwaga, uregwa yemeye icyaha; ariko asobanura ko uwo yishe atari umugore we ahubwo ari undi mugore washakaga kumurwanya.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’ Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.