Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubinyujije muri Komisiyo ishinzwe Tombola y’lgihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), ruheruka gutangaza ko uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’lgihugu rwahagaritswe kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.

 

 

Ni icyemezo cyatangajwe mu ntangiriro z’uku kwezi, nyuma y’imyaka itatu n’amezi 10 hatangijwe iyi tombola yari yitezweho gushyigikira iterambere rya siporo mu Rwanda.

 

Inzozi Lotto yashyizweho n’itegeko ryo ku wa 2/12/2011, ingingo ya 22. Ni umushinga wa Leta washyirwaga mu bikorwa na sosiyete ya Carousel yagiranye amasezerano y’imyaka 10 na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, ajyanye ahanini na politiki yo guteza imbere siporo u Rwanda rufite.

 

Aya masezerano y’imyaka 10 yamuritswe ku wa 10 Ukuboza 2021, ariko umushinga ukaba waratangiye ku wa 25 Ugushyingo 2021 ubwo umuntu wa mbere yaguraga itike. Hari ijanisha runaka Inzozi Lotto yagombaga kujya iha Leta buri mwaka, ariko rikagenda rizamuka.

 

Hari uburyo butandukanye bwari bwashyizweho bwo gukina burimo gusura urubuga rwa www.inzozilotto.rw, gukanda *240# cyangwa ku mu-agent wa Inzozi Lotto.

 

Mu mikino y’amahirwe ya Inzozi Lotto harimo uwitwa Igitego Lotto usanga indi nka Quick Lotto, Jackpot Lotto na QUICK 10. Iyi mikino yose utega yayikinaga atanze guhera ku mafaranga 100 Frw kugeza kuri 500 Frw.

 

Tombola ya Inzozi Lotto ubwo yatangiraga, umunyamahirwe watsindiraga amafaranga menshi yabonaga miliyoni 1 Frw. Gusa aya mafaranga yarazamukaga kuko byaterwaga n’umubare w’abakina ndetse n’uko hari abananiwe gutsinda.

 

Muri Kamena uwo mwaka, umukino wa Impamo Jackpot wageze kuri miliyoni 60 Frw, aho umuntu umwe yashoboraga gutsindira icyo gihembo yashoye 500 Frw gusa.

 

Aya yegukanywe na Mukeshimana Simeon wari umunyonzi utwara abagenzi ku igare mu Mujyi wa Kigali, aho we yashoye 1000 Frw y’amatike abiri.

 

Byagenze gute ngo Inzozi Lotto ihagarikwe?

 

Inzozi Lotto ni umushinga wari witezweho guteza imbere siporo y’u Rwanda, aho imibare yagaragazaga ko byashoboka, ariko hakaba hari ibitari bisobanutse byateje ibibazo.

 

Mu mwaka wa mbere, uyu mushinga watangiye Coursel Ltd itanga 15,5% muri Leta ku mafaranga yose yacuruje, ariko byagombaga kugera mu mwaka wa cyenda bimaze kuba 24,5%. Bivuze ko buri mwaka hagombaga kwiyongeraho 1%, ndetse mu 2025, Inzozi Lotto yakabaye yinjiriza Leta y’u Rwanda agera kuri 18,5% by’amafaranga yose bacuruje.

 

Amategeko agenga iyi tombola yateganyaga ko 47% y’ayo asubizwa abaturage nk’ibihembo, mu gihe 20% ari yo yahabwaga Leta agashorwa mu iterambere rya siporo.

 

Iki giteranyo cyiyongeraho amafaranga yatangwaga mu misoro angana na 18% ariko akaba yagera kuri 21% mu gihe hatanzwe Umusoro ku Nyungu (VAT); asigara akaba ari yo akoreshwa mu bikorwa bitandukanye bya Inzozi Lotto nko guhemba abakozi n’ibindi.

 

Mu itangazo rya RDB ryo ku wa 2 Ukwakira 2025, ryambura Carousel Ltd uburenganzira bwo gukomeza gushyira mu bikorwa umushinga wa Inzozi Lotto, uru rwego rwavuze ko iyi sosiyete yambuwe uburenganzira “kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.”

 

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ibitarubahirijwe ari amafaranga Carousel Ltd yagombaga guha Leta y’u Rwanda [ijanisha ku yo yacuruje], itigeze itanga ariko n’iyi sositeye ikaba yari yaragaragaje imbogamizi z’uko Leta itigeze yubahiriza ibikubiye mu masezerano byo kuyiha uburenganzira busesuye kandi yihariye, bwo gukoresha tombola mu gihugu. Bivuze ko Inzozi ariyo yagombaga gukoresha imikino ya tombola yonyine mu gihugu ariko ntabwo ari uko byagenze, ahubwo hagiye hinjiramo ibindi bigo.

 

Carousel Ltd ntiyishimiye gukora tombola ya Inzozi Lotto ihanganye n’izindi zari mu gihugu nka Ikubire Lotto, Tunga na Tsinda Pe, kandi yo yaragombaga kujya itanga ijanisha runaka ku mafaranga yose yacurujwe.

 

Bivugwa ko iyi sosiyete yasabwe gutanga amafaranga yari igezemo Leta kugira ngo ibone guhabwa uburenganzira yihariye, ariko na Leta ubwayo yananiwe guha uburenganzira busesuye Coursel biturutse ku byuho biri mu itegeko rigenga imikino y’amahirwe mu Rwanda.

 

Kuri ubu amakuru avuga ko Leta y’u Rwanda yishyuzaga Coursel Ltd agera kuri miliyoni 680 Frw ya 2024, ni mu gihe mu Ukwakira 2023 Inzozi Lotto yishuye Leta agera muri miliyoni 640 Frw nk’ijanisha ringana na 15,5% by’amafaranga yinjije mu mwaka wa mbere.

 

Inzozi Lotto yashoboraga gucuruzaga arenga miliyoni 600 Frw mu kwezi kwitabiriwe cyane n’abagerageza amahirwe, bivuze ko Leta yashoboraga kubonamo arenga miliyoni 100 Frw ndetse uramutse ukubye n’amezi y’umwaka wose, akaba yarenga miliyari 1 Frw.

 

Nko mu mwaka wa mbere wa Inzozi Lotto, hagati ya Ugushyingo 2021 na Ugushyingo 2022, amafaranga yatsindiwe n’Abanyarwanda batandukanye yose hamwe mu mikino itandukanye, yarengaga miliyoni 600 Frw.

 

Abakinnyi barenga ibihumbi 15 bose batomboye muri Inzozi Lotto buri kwezi mu gihe abatsindiye ibihembo mu 2022 barengaga ibihumbi 200.

 

Kugeza hagati mu 2025, arenga miliyari 2,6 Frw yari amaze gutangwa nk’ibihembo utabariyemo moto na telefoni byatanzwe n’ibihembo.

 

Ukurikije iyi mibare uko ihagaze, ugakuba n’imyaka 10 amasezerano yagombaga kumara, usanga Leta y’u Rwanda yarashoboraga kwinjiza arenga miliyari 10 Frw.

 

Mu itangazo rya RDB riheruka, yavuze ko iri mu nzira yo gushaka umufatanyabikorwa mushya (cyangwa abafatanyabikorwa bashya) muri Tombola y’igihugu binyuze mu ipiganwa.

 

Yakomeje ivuga ko ari igikorwa kizashingira ku mahame yo gukorera mu mucyo, kubahiriza inshingano no kurengera inyungu rusange.