Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yahaye Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu, Angie Motshekga kuba Perezida w’inzibacyuho wacyo.
Perezidansi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Ramaphosa yahaye uriya mugore izo nshingano, kuko yaba we na Visi-Perezida we bagiye kumara iminsi batari mu gihugu.
Gushyiraho Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’Epfo ngo abe Perezida w’inzibacyuho birajyana n’ingingo ya 90 (1) y’Itegekonshinga rya Afurika y’Epfo ryo mu 1996 igendana n’ugomba guhabwa ubuyobozi mu gihe Perezida wa Repubulika na Visi-Perezida we bananiwe kubahiriza inshingano z’ibiro byabo, aho Minisitiri w’Ingabo ari we uhita ahabwa kuyobora igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira Perezida Cyril Ramaphosa yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Ireland, ndetse biteganyijwe ko nyuma yo kuhava agomba kwerekeza i Bruxelles mu Bubiligi aho ku wa Kane azitabira inama y’ihuriro ryitwa Global Gateway Forum.