Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi y’Igihugu, bataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi, akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by’urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk’ituro.

 

RIB ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko uyu mugabo afungiye kuri Station yayo ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

Uru rwego na Polisi baboneyeho gusaba abaturarwanda “kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya”.

 

Izi nzego zabasabye kwita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.

Zihanangirije kandi abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse no kuriganya abantu, zibaburira ko batazihanganirwa.