Kuri uyu wa Kabiri ushize habaye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 na Wazalendo i Businga, agace gaherereye hagati ya Nyangezi na Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, imirwano yongeye kubura muri Businga kandi iracyakomeza kugeza na n’ubu twandikaga iyi nkuru nk’uko bitangazwa n’urubuga TazamaRDC.

 

Mu gace ka Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, na ho bivugwa ko imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 na Wazalendo itari kure y’Umujyi wa Mpeti.

 

Indege zitagira abapilote za DRC zanyuze hejuru y’umujyi wa Kashebere, muri Teritwari ya Walikale, ariko bikavugwa ko nta gitero na kimwe zigeze zigaba, bitandukanye n’ibivugwa n’inyeshyamba za M23 zo zemeza ko zagabye igitero mu bice bituwe.

 

Biravugwa ko Inyeshyamba za M23 zagerageje kurasa iyo drone, ariko ntizabasha kuyihamya.