Umusore wo mu Karere ka Karongi yakubise umukobwa basezeranye imbere y’amategeko biteguraga gusezerana mu rusengero (fiancée), amuziza ko atamuhaye amabati 30 yamwemereye.

 

 

Byabereye mu Mudugudu wa Bukiro, Akagari ka Bukiro Umurenge wa Murundi ubwo umusore yari yasuye iwabo w’umukobwa.

 

Ni nyuma y’aho tariki 29 Gicurasi 2025, uyu musore w’imyaka 23 yari yasezeranye imbere y’amategeko n’uyu mukobwa w’imyaka 31.

 

Saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba tariki 24 Ukwakira 2025, nibwo abaturage bumvise umukobwa aririra mu ishyamba bakurikiranye, batabaza ubuyobozi bw’umudugudu buhageze busanga ni umukobwa wakubiswe na fiancée we.

 

Bandorayingwe Sylvain watabaye uyu mukobwa yavuze ko umukobwa yamubwiye ko umusore yamukubise bapfuye amabati 30 yemere yo gusakaza inzu bazabamo akaba atarayamuhaye.

 

Ati “Umukobwa yari yabyimbye mu maso, avuga ko umusore yamukubise umutego agwa hasi akamubita ingumi mu gatuza, akamukubita n’imitwe”.

 

Uwo mukobwa ababyeyi baramuherekeje ajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rufungo, bukeye bwaho, umusore abanyerondo baramurarana.

Bwakeye umuryango w’umusore ujya kureba umuryango w’umukobwa, bihurirana n’uko umukobwa yavuye kwa muganga, imiryango yombi, hamwe n’umusore n’umukobwa bahurira ku kagari ka Bukiro, bandikira imbere y’ubuyobozi urwandiko rugaragaza ko umukobwa atanze imbabazi, bityo ko bagiye gukomeza umushinga w’ubukwe.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, mu kiganiro na IGIHE yasabye abasore kwirinda urugomo ku bo bitegura kurushinga bagiranye amasezerano runaka, agaragaza ko ubufatanye bushobora kuba bwiza bitewe n’ubwumvikane buri hagati y’abagiye gushinga urugo.

 

Ati “Inama tugira umukobwa ni ugushishoza neza mbere yo kubana n’uyu musore, kugira ngo yirinde kubaka urugo rushobora kuzahoramo amakimbirane”.