Imodoka ya Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ihitana abantu batatu, abandi 15 barakomereka.

 

N’impanuka yabaye ku manywa yo ku Cyumweru aho iyo modoka yari igeze mu Murenge wa Kabaya mu Kagari ka Gaseke. Yarimo abantu bavaga mu Byangabo mu Karere ka Musanze bagiye gufata irembo mu Murenge wa Muhororo.

 

 

Abazize impanuka barimo abagabo babiri b’imyaka 55 n’umugore w’imyaka 47.

 

 

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze  ko impanuka yatewe n’uko umushoferi wari uri kwiruka, ageze mu ikoni ananirwa gukata.

 

 

Ati “Yananiwe gukata ikoni, abagabo babiri bahise bitaba Imana, undi mugore yapfuye ajyanywe mu Bitaro bya CHUK.”

Yasabye abashoferi kwigengesera igihe batwaye ibinyabiziga, bakubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakagendera ku muvuduko wagenwe.

 

 

Bamwe mu bakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri, abandi batwarwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu gihe abandi bari kwitabwaho mu Bitaro bya Kabaya.