Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, bakiriye itsinda ry’ingabo n’abapolisi bamaze umwaka umwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

 

 

Abagize iri tsinda ry’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, bari bayobowe na Major General Emmy K Ruvusha, bageze i Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025.

 

Maj Gen Alex Kagame yabashimiye umurava n’ubunyamwuga bagaragaje, abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziboneye.

 

Kuva mu 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri Mozambique mu bikorwa byo gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

 

Kuva icyo gihe Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda batanze umusanzu ukomeye mu kwirukana ibyihebe mu bice bitandukanye, zigarura ubuzima mu bice byose, abari barahunze basubira mu byabo.

 

Ku wa 27 Kanama 2025, u Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu by’umutekano n’ubucuruzi.

 

Abo batashye basimbuwe n’itsinda riyobowe na Maj Gen Vincent Gatama, rizakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo guhashya ibyihebe.

 

Abasoje ubutumwa bwabo muri Mozambique bari bayobowe na Gen Maj Emmy K Ruvusha

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Maj Alex Kagame n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, bakira abavuye mu butumwa muri Mozambique

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, yabasabye gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bavuye muri Mozambique bashimiwe umuhate bagaragaje