Inkubi y’umuyaga yiswe Melissa imaze guhitana abantu 25 muri Haïti mu gihe amashusho yafashwe na drone agaragaza ko 77% bya Jamaica nta mashanyarazi bifite.
Iyi nkubi y’umuyaga yahereye muri Jamaica nyuma yibasira na Cuba, no mu bindi birwa bya Caraïbes.
Abantu 25 bapfuye muri Haïti nyuma y’uko umugezi wuzuye ukarenga inkombe zawo.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio abinyujije kuri konti ya X yavuze ko Amerika yohereje itsinda ry’abashinzwe ubutabazi muri Haïti, Republique Dominicaine na Bahamas.
Rubio yavuze ko abakora ubutabazi bitwaje ibikoresho by’ingenzi bifasha gutabara ubuzima bw’abantu.