Umukobwa w’imyaka 18 wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze yatawe muri yombi akekwaho kubyara uruhinja akaruta mu bwiherero bw’umuturanyi.
Uru ruhinja rwabonywe n’umuturanyi wari ugiye mu bwiherero ku wa 29 Ukwakira 2025, abimenyesha ubuyobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yabwiye IGIHE ko uyu muturanyi yagiye kwiherera ahasanga amaraso, niko kumenyesha ubuyobozi.
Ati “Yagiye mu bwiherero abona amaraso, arebye mu bwiherero abonamo uruhinja, atabaza ubuyobozi busanga harimo uruhinja rwari rugejeje igihe cyo kuvuka rwapfuye, bahise bakeka umukobwa wo mu rugo wakekwaga ko atwite abajijwe arabihakana, agejejwe ku kigo nderabuzima bemeza ko ariwe wamubyaye akamujugunya.”
Yibukije abakobwa batwita inda zitateganyijwe, ko kubyara ari kimwe, no kwica kikaba ikindi kandi gifite ingaruka nyinshi, kandi ko Leta yashyizeho uburyo bwo gufasha uwatewe inda utifuza kubyara, ku buryo uyitwaye afite ipfunwe afashwa igakurwamo, kuko ubifatiwwemo ingaruka zisigara no ku muryango we.
Umurambo w’uruhinja wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Kuri ubu uyu mukobwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama.
Mu mwaka wa 2025/26 mu Karere ka Rubavu hamaze kubarurwa abangavu 136 basambanyijwe ndetse bagaterwa inda zitifuzwa, ikibazo ubuyobozi buvuga ko kiburaje inshinga.